Amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga y’umwarimu Ngarambe Sylvester, umaze imyaka myinshi azwi mu rwego rw’uburezi, yateje impaka n’ibitekerezo bitandukanye nyuma yo kugaragara ari gusezerana n’umukobwa bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko. Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko azwi cyane nk’umwarimu wigishije ibisekuru byinshi muri za kaminuza zitandukanye, cyane cyane muri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi. Amafoto y’abasezeranye yagiye hanze ku wa 18 Kamena 2026, agaragaza bombi bari mu byishimo bikomeye ndetse bari kumwe n’abagize imiryango yabo mu muhango uvugwa ko wabereye imbere y’amategeko.
Ngarambe Sylvester ni izina rizwi cyane mu burezi bw’u Rwanda, aho amaze imyaka isaga 42 mu mwuga wo kwigisha. Mu mwaka wa 2013 yinjiye muri Kaminuza ya UTAB, aho yigishaga amasomo arimo Ikinyarwanda n’Igiswahili. Azwi nk’umwe mu barezi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri makuru na za kaminuza. Uretse uburambe bwe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters Degree) mu kwigisha Ikinyarwanda. Bamwe mu bahoze ari abanyeshuri be bavuga ko bamwibukira ku bwitange, ubunyamwuga n’ubumenyi bwamuranze mu rugendo rwe rwose rwo kwigisha.
Nyuma y’ikwirakwira ry’aya mafoto, abantu benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abatangajwe n’itandukaniro ry’imyaka hagati y’abasezeranye, mu gihe abandi bagaragaje ko urukundo rudapimirwa ku myaka ahubwo rushingira ku bwumvikane n’ibyishimo by’abarugiramo uruhare. By’umwihariko, abize muri Kaminuza ya Byumba n’izindi kaminuza yigishijemo bakomeje kumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe n’indamutso, bamwifuriza kuzagira urugo rwiza rurangwa n’amahoro, urukundo n’iterambere. Kuva aya mafoto yajya hanze, inkuru y’uyu mwarimu n’umukunzi we yakomeje kuba imwe mu ziri kuvugisha benshi mu Rwanda.


