James Burrows Umuyobozi wa Friends na Cheers Yitabye Imana

Umunyamerika James Burrows umwe mu bayobozi b’amafilimi n’ibiganiro by’urwenya( Sticoms) bikomeye mu mateka ya Televiziyo muri Amerika, yitabye lmana ku wa 5 tariki 19 Kamena 2026 ku myaka 85 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango we binyuze mu itangazo ryafashwe n’ikinyamakuru People, rivuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka mu mahoro, azize uburwayi bw’igihe gito kandi akaba yari ashagawe n’abagize umuryango we bose.

Mu gihe umuryango we utatangaje ahantu neza uyu mugabo yaba yaguye cyangwa icyaba cyamuhitanye, urupfu rwe rwashenguye imitima y’abantu benshi muri HollyWood bitewe n’ibigwi ndetse n’amateka asize mu myidagaduro.

Burrows yari azwi cyane nka we watangije akaba n’umuyobozi w’ururhererekane rw’urwenya rwaranzwe n’ibihe bya 1980 rwitwa Cheers, ariko bitandukanye by’ibiganiro byamamaye cyane ku isi nka “Friends, Taxi, Frasier, The Big Bang Theory ndetse n’ibice byose bya Wills&Grace.

Mu mwuga we wamaze imyaka irenga 50 mu gukora no kuyobora amafilimi n’ibiganiro, Burrows yayoboye ibice(Episodes) birenga 1,000 bya Filime.

Uyu musanzu ukomeye yatanze watumye atoranywa inshuro 48 mu bihembo bya Emmy Awards, aho yegukanye ibikombe 11 byose hamwe, bikamugira umwe mu bayobozi b’ibiganiro bya Televiziyo bahawe ibihembo byinsi mu mateka ya Amerika.

Abakinnyi batandukanye bakoranye na we mu bihe byashize bagaragaje amagambo y’akababaro n’icyubahiro baha uyu muyobozi, bamwita umubyeyi n’umwarimu wabafashije gukuza impano zabo.

Abakinnyi bakomeye b’urwunge rwa Friends nka David Schwimmer, Lisa Kudrow, na Matt LeBlanc bavuze ko Burrows yababereye nk’umubyeyi mu mwuga wabo, kandi ko buri gihe yabazaniraga amahoro n’umutekano byatumaga baba umuryango umwe.

James Burrows yavutse mu mwaka wa 1940 mu mujyi wa Los Angeles ariko akurira i New York, aho yize amashuri makuru mu ishuri ry’ubwubatsi n’ikinamico rya Yale School of Drama.

Asize umugore we Debbie Easton bari barashakanye mu mwaka wa 1997, n’abakobwa 4 ndetse n’abuzukuru 7. James Burrows akaba asize icyuho mu myidagaduro ndetse n’intimba mu mitima y’abakunzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *