Amerika yatangiranye imbaraga Igikombe cy’Isi cya 2026, inyagira Paraguay ibitego 4-1.

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D. Uyu mukino wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, imbere y’ibihumbi by’abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo. Amerika yagaragaje…

Soma inkuru yose

Salma Hayek wayoboye ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 yanyuze benshi.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy’Isi cya 2026 byaranzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye byitabiriye uyu muhango wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi yose. Mu bayoboye ibi birori harimo umukinnyi wa filimi w’icyamamare wo muri Mexique, Salma Hayek, wakiriwe n’amashyi menshi ubwo yagaragaraga imbere y’imbaga yari yateraniye muri Stade Azteca. Uyu mugore w’imyaka…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers igiye gusangira ibyishimo by’igikombe cya BAL n’Abanyarwanda.

Ikipe ya RSSB Tigers ikomeje kwandikisha amateka muri Basketball nyarwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kugera kuri uwo musaruro. Mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, iyi kipe yatangaje ko ku wa Gatandatu izakora urugendo rwo kumurika iki…

Soma inkuru yose

IShowSpeed yatunguye benshi ku biro bya FIFA.

Umunyamerika Darren Watkins Jr uzwi cyane nka IShowSpeed, yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ku biro by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) biherereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu munyempano umaze kuba umwe mu bafite abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga yari yitabiriye umuhango wo guhabwa ikarita y’umufana wemewe wa FIFA…

Soma inkuru yose

Koreya y’Epfo yagarutse mu mukino itsinda Tchèque, yisanga ku mwanya mwiza mu Itsinda A.

Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo yerekanye umutima wo kutadohoka nyuma yo gutsinda Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’Itsinda A ry’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabereye kuri Estadio Guadalajara wari ukomeye ku mpande zombi kuko buri kipe yashakaga amanota ya mbere muri iri rushanwa. Nubwo Tchèque ari yo yabanje kubona izamu,…

Soma inkuru yose

Dore uko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizagenda kuva mu matsinda kugeza habonetse ikipe yegukana igikombe.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba gifite umwihariko udasanzwe kuko ari bwo bwa mbere mu mateka kizitabirwa n’amakipe 48. Aya makipe yagabanyijwe mu matsinda 12, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Mu mikino y’amatsinda, buri kipe izakina imikino itatu ihura n’andi makipe yo mu itsinda ryayo. Nyuma y’iyi mikino, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ndetse…

Soma inkuru yose

Mexique yatangiranye intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2026, Julián Quiñones yandika amateka.

Ikipe y’Igihugu ya Mexique yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo mu mukino wo gufungura iri rushanwa wabereye muri Stade Azteca imbere y’imbaga y’abafana bari bayishyigikiye. Uyu mukino wari waranzwe n’ibirori bikomeye mbere y’uko utangira, aho umuhanzikazi Tyla yaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cya Afurika y’Epfo mu gihe ibyamamare…

Soma inkuru yose

Tyla yanyuze imbaga aririmba indirimbo yubahiriza Afurika y’Epfo mbere y’umukino wa Mexico.

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, Tyla, yongeye kugaragaza impano n’ishema afitiye igihugu cye nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Afurika y’Epfo mbere y’umukino wa gicuti wahuje iki gihugu na Mexico. Ni igikorwa cyabaye mbere y’uko amakipe yombi asesekara mu kibuga, aho amajwi ya Tyla yakiriwe n’amashyi menshi y’abafana bari bitabiriye uwo mukino ndetse n’abari…

Soma inkuru yose

Amavubi yagumye ku mwanya wayo wa FIFA, Argentine yisubiza intebe ya mbere ku Isi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize hanze urutonde rushya rw’amakipe y’ibihugu, aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumanye umwanya wa 128 ku Isi. Nubwo abakunzi ba ruhago nyarwanda bari bafite amatsiko yo kureba niba hari impinduka zabaye nyuma y’imikino iheruka, Amavubi ntiyazamutse ndetse ntiyanamanuka, ibintu bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo kongera kuzamuka ku…

Soma inkuru yose

Omar Artan yahawe arenga miliyoni 73 Frw nyuma yo kubuzwa gusifura Igikombe cy’Isi.

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunya-Somalia, Omar Artan, akomeje guhabwa ubufasha n’ubutumwa bw’ihumure nyuma y’inkuru yababaje benshi yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byatumye atabasha gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu rwego rwo kumwereka ko igihugu cye kimushyigikiye, umunyapolitiki Libaan Shuluq yamugeneye inkunga y’ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 73 z’Amafaranga y’u Rwanda….

Soma inkuru yose