Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunya-Somalia, Omar Artan, akomeje guhabwa ubufasha n’ubutumwa bw’ihumure nyuma y’inkuru yababaje benshi yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byatumye atabasha gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026. Mu rwego rwo kumwereka ko igihugu cye kimushyigikiye, umunyapolitiki Libaan Shuluq yamugeneye inkunga y’ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 73 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Libaan Shuluq, uri mu banyapolitiki biyamamariza kuyobora Leta ya Galmudug muri Somalia, yavuze ko iki gikorwa yagikoze agamije guha Omar Artan imbaraga no kumwereka ko ibikorwa yakoze mu ruhando mpuzamahanga bidakwiye kwibagirana kubera ikibazo yahuye na cyo. Yashimangiye ko Artan yabaye ishema rya Somalia n’urubyiruko rwose rwo muri Afurika, kuko yari ageze ku rwego rwo gusifura amarushanwa akomeye ku Isi mbere y’uko inzozi ze zihagarikwa mu buryo butunguranye.
Iyi nkunga ije yiyongera ku butumwa bwinshi bw’ihumure no kumushyigikira bukomeje guturuka ku bayobozi, abanyapolitiki ndetse n’abaturage ba Somalia. Mu minsi ishize kandi Perezida wa Somalia yari yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Omar Artan, amwizeza ko igihugu cyose kimuri inyuma kandi ko azakomeza kuba ikirango cya Somalia ku rwego mpuzamahanga. Nubwo atazagaragara mu basifuzi bazasifura Igikombe cy’Isi cya 2026, inkuru ye yakomeje gukora ku mitima ya benshi, bamwe bavuga ko yatsinzwe n’imbogamizi z’ubutegetsi ariko atatsinzwe nk’umusifuzi cyangwa nk’umuntu waharaniye kugera ku nzozi ze.

