IShowSpeed yatunguye benshi ku biro bya FIFA.

Umunyamerika Darren Watkins Jr uzwi cyane nka IShowSpeed, yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ku biro by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) biherereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu munyempano umaze kuba umwe mu bafite abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga yari yitabiriye umuhango wo guhabwa ikarita y’umufana wemewe wa FIFA mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ariko uburyo yari yambaye ni bwo bwabaye inkuru kurusha ibindi byose.

Mu mafoto n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed yagaragaye yambaye imyambaro isanzwe ndetse n’inkweto zifunguye (sandals), ibintu byatangaje benshi bari biteze ko yaserukana imyambaro y’akataraboneka nk’uko bikunze kugenda mu birori bikomeye bya FIFA. Hari bamwe babifashe nk’uburyo bwe bwo kwigaragaza no gukora ibintu bitandukanye n’iby’abandi, mu gihe abandi babibonye nk’ikimenyetso cy’ubworoherane bwe n’uburyo adakunda gukurikira cyane amabwiriza y’imideri nk’ibyamamare byinshi.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko akomeje kuba umwe mu bantu bakurikirwa cyane muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026, aho agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye bya FIFA ndetse agahura n’abakinnyi n’ibyamamare bikomeye muri ruhago. Kuba yarahawe ikarita y’umufana wemewe wa FIFA byagaragaje uruhare runini afite mu kumenyekanisha umupira w’amaguru ku rubyiruko rwo hirya no hino ku Isi. Nubwo bamwe bakomeje kuganira ku nkweto yaserukanye, abandi bavuga ko IShowSpeed yongeye gukora icyo asanzwe azwiho cyo gukurura amaso ya benshi no gutuma izina rye rikomeza kuvugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *