Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 13 Kamena 2026, urugendo rw’ibitaramo bya Summer Country Tour 2026 rwahuje ibihangange mu muziki w’u Rwanda, Bruce Melodie na The Ben, rwatangiranye udushya twinshi mu Mujyi wa Musanze. Iyi nkuru yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru kubera “Bus” nshya n’ipiganwa ry’amateka ryaranze uru rugendo.
Mbere y’uko ibitaramo bitangira, hashyizwe ahagaragara imodoka nshya yo mu bwoko bwa Yutong Bus(Model 2020) ihuriza hamwe ubuyobozi bwa Label ya 1:55 AM Ltd iyoborwa na Coach Gael, Kigali Universe , ndetse n’ikipe ya Basketball ya UGB, ariko ikaba yahise itangizwa ku mugaragaro mu bikorwa by’imyidagaduro ngo ijye itwara abahanzi n’abajyanama babo mu bitaramo
Ifite imyanya 43 yo kwicaramo neza, ikaba yarahise ihabwa ibirango n’amafoto bya Summer Country Tour 2026 ikoreshwa mu gushyushya abafana no kubatembereza mu mihanda ya Musanze mbere y’uko abahanzi berekeza kuri sitade Ubworoherane.
Igitaramo cyabereye kuri Sitade ubworoherane cyari cyitezwe n’abafana benshi cyane , aho abahanzi nka Kitoko na Bwiza babanje gushyushya urubyiniro mbere y’uko ba gashozamashyaka bageraho.
The Ben yageze ku rubyiniro asanganirwa n’abayoboke be benshi cyane, aririmba hafi ya zose mu ndirimbo ze zakunzwe, gusa nyuma yaje kugaragaza ko yagize ikibazo cy’umwanya muto kuko hari izindi ndirimbo zaryoshya zikagera kuri 5 atabonye umwanya wo kuririmba.
Bruce Melodie we wakoresheje isaha imwe n’iminota 15ku rubyiniro, yaje mu buryo butandukanye aho yabanje kuririmba izituje abafana bazizi, maze mu gice cya kabiri ashyiramo izibyinitse cyane zatumye Sitade yose isimbukira mu bicu bikomeye.
Nyuma y’iki gitaramo cy’i Musanze, ku cyumweru mu gitondo itariki 14 Kamena, The Ben yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho amafoto yashimangiye ubwishongore. Yashyizeho ifoto y’umweru ndende cyane irimo akadomo k’umukara gato cyane, asobanura ko umweru witandukanyije n’umukara kandi ko umukara ubaye akadomo ibi abafana babibonye nko kwigamba ko ari we wahize undi muri icyo gitaramo.
Abafana baracyafata ibi bitaramo nka we kwikiranura ku mpaka z’igihe kirekire.





