Umugabo utuye muri komini ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi yakaswe igitsina n’umugore we wanagerageje gushaka kumwica inshuro ebyiri, ndetse nyuma yo kuva kwivuza ahitamo kudasubira mu rugo ajya gucumbika mu baturanyi.
Uyu mugabo atuye muri komini ya Kirundo mu Ntara ya Butanyerera mu gace kitwa i Kanyinya.
yahunze urugo rwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize umugore we amukase igitsina ariko ntikiveho, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jimbere Magazine.
Uyu mugabo avuga ko intandaro yo gushaka kumuca igitsina ari amakimbirane bagiranye yatewe nuko umugore we yamuketseho kugirana umubano n’undi mugore utuye mu gace batuyemo. Uwo mugabo avuga ko nyuma yo gukometswa ku gutsina yagiye kwivuza ariko atashye umugore amusanga aho yari aryamye ashaka kumutema ariko aramuhunga.
Avuga ko amaze kurusimbuka yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo rwe ajya gucumbika mu baturanyi be, ndetse akanavuga ko yanze kurega umugore we atinya ko bamufunga abana babo bakabura ubarera, mu gihe nawe ubuzima bwe butameze neza nyuma y’uko umugore we agerageje gushaka kumuca igitsina.
Abagore batuye ku musozi wa Kanyinya bagaragaje ko nta kosa na rimwe umugabo yakora ryatuma ahanishwa gukatwa igitsina cyangwa kumuvutsa ubuzima bakanavuga ko uwo mugore akwiye kwigishwa agahindura imyumvire
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagabo muri komini ya Kirundo rirasaba uwo mugabo kugana inzego zibishinzwe zikamuha ubutabera aho kwihorera nk’uko byavuzwe na Nkurunziza Severin uyobora iryo shyirahamwe muri komini ya kirundo

