Umuririmbyi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Wales mu Bwongereza, Bonnie Tyler, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake yitwa Tatal Eclipseof the Heart, yamaze gukanguka ava muri Koma yari amazemo igihe mu bitaro bya Faro muri Portugal.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 75 y’amavuko yari amaze igihe kirenga ukwezi yarashyizwe muri Koma n’abaganga. Ibi byakozwe mu rwego rwo kumufasha kugarura ubuyanja nyuma yo kubagwa mu nda byihuse kubera ikibazo cy’amara yari yatobotse ndetse n’akagomero k’amara katuritse, bikamuviramo n’ikibazo gikomeye cy’ubwandu bwakwiriye mu mubiri we.
Amakuru dukesha urubuga rwe rwemewe rwa Bonnie TylerOfficial Website, avuga ko yamaze gukanguka, itsinda rishinzwe kureberera inshingano ze n’umuryango we bamenyesheje abakunzi be ko agifite intege nkeya kandi ko agifite uburwayi bukomeye.
Abaganga bavuze ko nubwo ubuzima bwe buri kugenda buhinduka neza ariko ari urugendo ruzatwara igihe kirekire. Gusa, icyizere ni cyose ko azakira neza akaba ashobora no kuzasubira mu bikorwa bye by’umuziki mu minsi iri imbere .
Ibi bibazo by’ubuzima byatumye ibitaramo byose by’uyu muhanzikazi byari biteganyijwe muri iyi mpeshyi kugeza ku mpera z’ukwezi kwa kawa Kanama bihagarikwa.
Itangazo ryashyizwe hanze ryiseguye ku bakunzi be bose ndetse n’abafatanyabikorwa be bari bategereje ibi bitaramo mu bihugu bitandukanye nko mu Budage, Otirishiya n’u Bwongereza.
Icyakora, itsinda rye riracyafite icyizere cy’uko ibitaramo biteganyijwe mu muhindo w’uyu mwaka bizakomeza nk’uko byari biteganyijwe niba ubuzima bwe bwaba bwamaze kugaruka ku murongo.
Umuryango wa Bonnie Tyler n’abajyanama be bakomeje gushimira abafana be bose hirya no hino ku isi kubera urukundo rwinshi n’amasengesho bakomeje kumusengera muri ibi bihe bitoroshye.
Batangaje ko uyu muhanzi amenshi mu magambo meza n’imigisha bamwifuriza ayazi kandi abashimira cyane. basabye kandi abakunzi be gukomeza kubaha uburenganzira bwabo bwite bw’ibanga muri ibi bihe byo kugarura ubuzima, bakaba bijeje abantu ko bazakomeza gutanga amakuru mashya umunsi ku munsi hagize igihinduka gifatika.




