MBARUSHIMANA Gervais

Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda

Dr. Samia Suluhu Hassan perezida wa Tanzania yagize uruzinduko rw’akazi mu Rwanda i kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi, akaba yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (NEISA) aho yakiriwe na Dr Ustah Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga. Dr Samia Suluhu Hassan mu masaha ya mu gitondo we…

Soma inkuru yose

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano akurikiranyweho ibyaha birindwi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworozagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Ni ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangaje. Birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu…

Soma inkuru yose

DELIGHT HOTEL Abahanzi bazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika festival 2026 bari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Ku wa 20 Kamena 2026 nibwo ibi bitaramo bizatangira bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu Mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi igiye kwakira bwa mbere MTN Iwacu Muzika Festival. Kuva ibi bitaramo byatangira kwitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitarajya mu Karere ka Karongi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda umubare wababyaza ukomeje kuba muke ugereranyije n`ababyeyi bitaho

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Habonetse ababyaza barenga 2,400 ariko uyu mubare uracyari muke ugereranyije n’abo bagomba guha serivisi, Ibi byatangajwe n`Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) U Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ababyaza tariki ya 5 Gicurasi buri mwaka André Gitembagara [Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU)] yatangaje ko nyuma…

Soma inkuru yose

Impinduka zikomeye mu bakinnyi bazifashishwa n`u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi

Didier Deschamps Umutoza w’Ikipe y’u Bufaransa yemeje abakinnyi azifashisha mu Gikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi aho ubusatirizi bwe buzaba buyobowe na Ousmane Dembélé ufite Ballon d’Or iheruka ndetse na Mbappe. Uwinjije ibitego 57ariwe Olivier Giroud ni we mukinnyi wenyine urusha Mbappé ufite ibitego 56 mu Ikipe y’u Bufaransa ndetse uyu mukinnyi wa Real Madrid akaba…

Soma inkuru yose

Icyoreza cya Ebola cyongereye ubukana mu mugi wa Goma

Uyu munsi tariki 17/05/2026, Umujyi wa Goma uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragayemo umurwayi wa mbere wa Ebola. Aya makuru yose yemejwe nuyobora Ikigo cya Republica iharanira Democracy ya Congo gishinzwe ubushakashatsi mubijyanye by’ubuvuz, Professor Jean Jacques Muyembe. Professor Jean Jacques yavuze ko umurwayi wambere wagaragaye i Goma yari umugore w’umugabo uherutse kwicwa…

Soma inkuru yose

Abandikishwa ko bapfuye mu Rwanda biyongeyeho 4%

Ikigo cy’Igihigu cy’Ibarurishamibare NISR (National institute of Statistics of Rwanda), cyerekana ko ko mu mwaka ushize wa 2025 Ababarujwe mu ko bapfuye bose hamwe mu irangamimerere ari 39,000 bangana na 50,4% mu gihe umwaka wari wawubanjirije wa 2024 hari habaruwe abangana na 46,2%. Ibi byose byatangajwe n`ikigo cy’Igihigu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR (National institute of…

Soma inkuru yose