Ikigo cy’Igihigu cy’Ibarurishamibare NISR (National institute of Statistics of Rwanda), cyerekana ko ko mu mwaka ushize wa 2025 Ababarujwe mu ko bapfuye bose hamwe mu irangamimerere ari 39,000 bangana na 50,4% mu gihe umwaka wari wawubanjirije wa 2024 hari habaruwe abangana na 46,2%.
Ibi byose byatangajwe n`ikigo cy’Igihigu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR (National institute of Statistics of Rwanda) mu mibare iki kigo cyashyize ahagaragara ku itariki ya 13 Gicurasi 2026, yerekana ko abantu babaruwe ko bapfuye mumwaka wa 2025 bose hamwe ari 39 354.
Ikigo cy’Igihugu cy`ibarurishamibare kandi gitangaza ko handitswe kimwe cya kabiri cy’abapfuye (50.4%) bangana n’abantu 39 354, bivuye kuri 46.1% mu mwaka wa 2024, aho byazamutseho 4.4%. mugihe kingana numwaka umwe gusa.
Nanone kandi iki kigo cyatangaje ko uko imibare yagiye ihindagurika kuva muri 2019, aho muri uwo mwaka hari habaruwe abantu bapfuye abangana na 31,4%, mu mwaka ukurikiyeho wa 2020 baragabanuka bagera kuri 29,9%, Bivuze ko abapfaga bagabanutseho hejuru ya 2%.
Kumwaka wakurikiyeho kandi wa 2021, umubare wababaruwe mu irangamimerere ko batakiriho (bapfuye) nanone warongeye uramanuka, ugera kuri 26,2%, Gusa mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 umubare wabapfa wahise wongera kuzamuka ugera kuri 31,1%, Bisobanuyeko hiyongeyeho 5%.
Imibare y’abandikwa ko bapfuye mumyaka 3 ishize yagiye izamukaho nibura 4%, kuko mu mwaka wa 2023 habaruwe abantu bangana na 41,7%, naho umwaka wakurikiyeho wa 2024 handikwa 46,2%, nanone kandi umwaka ushize wa 2025 wo habaruwe abapfuye bangana na 50,5%.
Iki kigo cyibarurishamibare murwanda (National institute of Statistics of Rwanda) gitangaza ko mu ntego z’iterambere, SDG hateganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2030 abitabye Imana bazaba bandikishwa ku kigero cya 80% cyangwa hejuru.



