Ku wa 20 Kamena 2026 nibwo ibi bitaramo bizatangira bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu Mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi igiye kwakira bwa mbere MTN Iwacu Muzika Festival.
Kuva ibi bitaramo byatangira kwitwa ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitarajya mu Karere ka Karongi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko bukunze kujyana ibi bitaramo mu turere tunyuranye mu rwego rwo gufasha abaturage banyaranye.
Mu buryo bwo kugeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, EAP igenda ihinduranya Uturere biberamo ari na yo mpamvu kuri byagejejwe no mu Karere ka Karongi.
Umwaka ushize ibi bitaramo byari byanyuze mu Turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Huye, Muhanga yasimbuye Rusizi na Rubavu.
abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo ni Bushali, Chriss Eazy, Davis D, Kevin Kade, Kenny sol, Marina Deborah na Rosskana.




