Umunyamakuru akaba n’umwe mu bashinzwe ikompanyi ya Kigali Protocol, Umukundwa Josue uzwi cyane nka Jidenah, yakoze ubukwe n’umukunzi we Umwali Teta mu birori by’agatangaza byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe ndetse n’abandi bantu b’ibyamamare nyarwanda .
Ibi birori bibereye ijisho byabaye ku wa Gatandatu 20 Kamena 2026. Aho ku mpande zombi byari umunezero w’akataraboneka, abakunzi b’abo bombi bakiriye iyi nkuru n’umunezero mwinshi ndetse bagaragaje ko babashyigikiye kandi babasabira ku mana ngo izabubakire bagwiz
Ni ibirori byari byuje ibyishimo n’umunezero udasanzwe byabereye mu Intare Arena i Rusororo, aho abageni bombi basusurutse ndetse bakaberwa cyane mu myambaro ya Kinyarwanda ishimangira umuco mwiza wo gusaba no gukwa.
Ubu bukwe bwari buteguye neza cyane ku buryo bwatunguye benshi ndetse bugaragaramo udushya twinshi tw’urukundo twari rwose ku mpande zombi .
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baje gushyigikira uyu musore wagize uruhare runini mu myidagaduro nyarwanda binyuze muri Kigali Protocol, ndetse n’umugeni we wari ugaragiwe n’abakobwa bagenzi be mu birori byo gusezera ku bukumi
Ubu bukwe bwabaye nyuma y’urukundo rwari rumaze igihe ndetse no kwambikana impeta byabaye i Dubai. Ibi birori by’amateka byo gusezerana no kwereka imiryango imiryango byabereye mu Intare Arena i Rusororo, ahantu hasanzwe habera ibirori bikomeye.
Abari batashye ubukwe basusurukijwe bikomeye n’abahanzi barimo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bafatanyije kuririmba indirimbo ‘AWAY’ yakunzwe n’abatari bake, bigatuma umunezero uba mwinshi cyane muri iyi nzu.
Mbere y’uko uyu munsi mukuru nyamukuru uba, Umwali Teta yari yabanje gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi (BrideShower) byabereye kuri Eza Apartment, aho yari yambaye neza ndetse n’inshuti ze zaje kumwifuriza urugo rwiza zigaragaza ko irembo ry’ubuzima bushya ryakinguwe.
Ni inkuru yishimiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho abantu bakomeje kohereza ubutumwa bwo guha impundu aba bageni, bagaragaza ko bashyigikiye uru rugendo rw’urukundo batangiye ku mugaragaro.
By’umwihariko, ifoto n’amashusho by’aba bombi byakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga byerekana ko urukundo rwabo rufite imizi miremire.




