Lt Col Kabera yasabye Abayisilamu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yasabye abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, agaragaza ko kurinda ukuri ku mateka ari inshingano ya buri Munyarwanda.

Yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) kikabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza-Kicukiro.

Iki gikorwa cyahuje abayobozi b’amadini, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Lt Col Kabera yasobanuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, anagaruka ku ruhare rw’Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside zikongera icyizere mu Banyarwanda bari barashegeshwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yashimangiye ko guhangana n’abagoreka amateka, abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiye gusigirwa inzego runaka gusa, ahubwo ko buri Munyarwanda akwiye kubigiramo uruhare.

Yasabye by’umwihariko abayoboke b’idini ya Islamu gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga amateka nyayo no gukumira ikwirakwizwa ry’ibitekerezo bibiba urwango n’amacakubiri, bishobora guteza ibibazo ku muryango nyarwanda.

Lt Col Kabera yanagaragaje ko kwigisha abakiri bato amateka nyayo y’u Rwanda ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.

Yavuze ko urubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi buhagije ku mateka y’Igihugu kugira ngo rutazayobywa n’abashaka kuyagoreka.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nanone kiba umwanya wo kongera gushimangira ubushake bw’Abanyarwanda bwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gukomeza kubungabunga amateka no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari imwe mu nkingi zikomeye zo kurinda ibyagezweho mu myaka 32 ishize no gukomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

#RDF

#RMC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *