
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje intambwe nshya mu mushinga wo kubaka Katederali ya Mater Misericordiae, umwe mu mishinga minini yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali no kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’iyobokamana.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagiranye ibiganiro na Nyiricyubahiro Kardinali Antoine Kambanda ndetse na Sir David Adjaye, umuhanga mu bwubatsi wateguye igishushanyo mbonera cy’iyi katederali, hagamijwe gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Iyi Katederali ya Mater Misericordiae iteganyijwe kubakwa ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali izwi cyane nka Dix Neuf Trente (1930), inyubako yamamaye mu mateka y’u Rwanda kubera imyaka myinshi yamaze ikoreshwa nk’igororero rikuru ry’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko uyu mushinga utagamije gusa kubaka inyubako y’iyobokamana, ahubwo ko ushobora kuzaba kimwe mu bimenyetso bikomeye by’ubwubatsi bwa kijyambere muri Afurika.
Igishushanyo cyawo cyakozwe na Sir David Adjaye, umwe mu bubatsi bubashywe ku rwego mpuzamahanga, wamamaye kubera imishinga ikomeye yakoze hirya no hino ku Isi.
Katederali izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bitanu imbere mu nyubako, mu gihe imbuga ziyikikije zizashobora kwakira hagati y’ibihumbi 10 na 20 by’abitabira ibikorwa bitandukanye by’iyobokamana n’iby’umuco.
Uyu mushinga watangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Antoine Kambanda azamuwe mu ntera akagirwa Kardinali wa mbere w’Umunyarwanda.
Muri icyo gihe yavuze ko Kiliziya Gatolika yifuza kubaka inyubako ijyanye n’iterambere rigezweho rya Kigali ariko ikagaragaza n’indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Perezida Paul Kagame na we yigeze gutangaza ko ashyigikiye uwo mushinga, anagaragaza ko hakenewe ahantu heza hashobora kwakira inyubako nk’iyo ifite agaciro gakomeye ku gihugu no ku Karere.
RDB igaragaza ko iyi Katederali izaba ifite uruhare runini mu guteza imbere ubukerarugendo bwo gusura ahantu ndangamateka n’iyobokamana, kimwe no kuzamura ibikorwa by’amahoteli, ubwikorezi, ubucuruzi ndetse n’inganda zishingiye ku guhanga udushya.
Biteganyijwe kandi ko izafasha gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu gikomeje gushora imari mu kubungabunga umurage ndangamuco no kubaka ibikorwa remezo bifite agaciro karambye.
Mu myaka yashize, RDB yari yatangaje ko hateganyijwe gushakwa nibura miliyari 40 frw zo gutangiza uyu mushinga.
Nubwo ikiguzi cyawo cyose kitaratangazwa, abawukurikiranira hafi bavuga ko ushobora kuzaba umwe mu mishinga y’ubwubatsi ifite agaciro kanini kurusha indi yose y’iyobokamana yigeze yubakwa mu Rwanda.
Niwuzura, Katederali ya Mater Misericordiae izaba ihindutse kimwe mu bimenyetso bishya by’Umujyi wa Kigali, ihuze iyobokamana, amateka, umuco n’ubwubatsi bugezweho mu nyubako imwe yihariye.
#RDB

