King James Yatangiye Urugendo Ruzenguruka u Rwanda mu Gushimira Abafana be

Umuhanzi King James yatangiye urugendo rwo kuzenguruka Radiyo z’abaturage mu ntara zitandukanye z’igihugu, mu rwego rwo gushimira n’ubwiyoroshye bwinshi abakunzi b’umuziki we bamubaye hafi muri iyi myaka 20 yose amaze mu muziki.

Uru rugendo uyu munyamuziki waririmbye indirimbo z’urukundo zakunzwe cyane, yatangiriye mu karere ka Huye, aho yakoreye ibiganiro byihariye kuri Radiyo y’abaturage ya Huye ndetse na Radiyo Salus, asangiza abafana urwibutso rw’aho umuziki we wanyuze kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu.

King James yavuze ko ubusanzwe abahanzi bakunze kwibanda ku bitaramo bibera mu Mujyi wa Kigali, bigatuma batabona amahirwe ahagije yo guhura n’abafana bo hanze yawo, ari nayo mpamvu yahisemo kwisanga mu zindi ntara kugira ngo ashimire abantu bose babigizemo uruhare binyuze kuri izi radiyo zibasanga aho batuye.

Iki gikorwa gikomeye kijyanye n’imyiteguro y’ibitaramo bye bibiri by’amateka byiswe “20 Years of King James Concert”, biteganyijwe kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena.

Ibi bitaramo byombi bizaba ku wa 1 n’amatariki 2 Kanama 2026, aho uyu muhanzi zaba yizihiza uru rugendo rurerure rwatangiye mu mwaka wa 2006, igihe yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise Ni Wowe Nkunda .

King James yanditse amateka mu Rwanda arongera amurika urukundo rwe rudasanzwe, kuko mu gihe yatangazaga igitaramo cy’umunsi wa mbere, amatike yose yashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Mu biganiro bitandukanye agenda agirana n’itangazamakuru ndetse n’abafana kuri izi radiyo, King James ashimangira ko ibanga rikomeye ryamufashije gukorera umuziki ku rwego rwo hejuru mu gihe cy’imyaka 20 adacika intege, ari uko abafana be abafata nk’abaterankunga bakuru b’ubuzima bwe n’ubuhanzi bwe.

Kuri we kandi kuba atarigeze agira abandi baterankunga nk’uko abandi bahanzi bigenda byatumye arushaho kwihebera abakunzi b’umuziki we ndetse no gukora cyane ibihangano banyotewe bitanga ibyishimo n’indangagaciro.

Nyuma yo kuva i Huye, biteganyijwe ko uru rugendo ruzakomereza mu zindi radiyo zose z’abaturage zikorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *