King James Yatangiye Urugendo Ruzenguruka u Rwanda mu Gushimira Abafana be
Umuhanzi King James yatangiye urugendo rwo kuzenguruka Radiyo z’abaturage mu ntara zitandukanye z’igihugu, mu rwego rwo gushimira n’ubwiyoroshye bwinshi abakunzi b’umuziki we bamubaye hafi muri iyi myaka 20 yose amaze mu muziki. Uru rugendo uyu munyamuziki waririmbye indirimbo z’urukundo zakunzwe cyane, yatangiriye mu karere ka Huye, aho yakoreye ibiganiro byihariye kuri Radiyo y’abaturage ya Huye…

