
Kinshaza- Mu myaka ishize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yakajije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha inyito ya “Genocost”, ijambo ryahanzwe rivuye ku magambo Genocide na Cost, risobanurwa na Leta ya Kinshasa nk’“Jenoside yakozwe hagamijwe gusahura umutungo wa Congo”.
Ku ruhande rwa RDC, iyi nyito igamije guha izina ibyaha n’ubwicanyi bavuga ko byahitanye miliyoni z’Abanye-Congo kuva mu myaka ya 1990, cyane cyane mu ntambara zakunze kuvugwa ko zari zifitanye isano no kugenzura umutungo kamere w’iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Icyakora, mu gihe Kinshasa ikomeje gushaka ko “Genocost” yemerwa nk’igikorwa cya Jenoside ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwo ruvuga ko ari umushinga wa politiki ugamije kuyobya uburari ku bibazo by’imbere muri RDC no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amavu n’amavuko ya “Genocost”Nubwo ubu iri jambo rikoreshwa n’abayobozi bakuru ba RDC, ryatangiye kumvikana mu 2013 ritangijwe n’itsinda ry’abarwanashyaka ryitwa Congolese Action Youth Platform (CAYP) rikorera i Londres.
Iri huriro ryari rifite intego yo kugaragaza uburemere bw’ibyaha byakorewe abaturage ba Congo mu ntambara zayogoje igihugu kuva mu myaka ya 1990.
Ryahisemo tariki ya 2 Kanama nk’umunsi wo kwibuka ibyo byaha, rihuza iyo tariki n’itangira ry’intambara ya kabiri ya Congo mu 1998.
Ariko n’ubu kugeza ubu, nta bwumvikane buriho ku mateka nyayo “Genocost” igomba guheraho. Hari abayihuza na 1996, abandi na 1998, mu gihe bamwe bavuga ko igomba gutangirira muri 1993.
Ibi ubwabyo byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko hakiri urujijo ku byaha nyirizina iyi nyito isobanura, abagize uruhare muri byo ndetse n’itsinda ryihariye ryaba ryaribasiwe.
RDC ivuga ko ari urugamba rw’ubutabera
Ku ruhande rwa Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, “Genocost” ifatwa nk’uburyo bwo guha icyubahiro no kwibuka abaturage ba Congo bishwe cyangwa bahohotewe mu myaka myinshi y’intambara.
Kinshasa ivuga ko amakimbirane yo muri RDC atigeze aba intambara zisanzwe gusa, ahubwo ko zari zifitanye isano n’inyungu z’ubukungu n’ugusahura umutungo kamere w’igihugu.
Mu 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje itegeko ryashyizeho ikigega cya Fonarev, gifasha abarokotse intambara n’abahuye n’ihohoterwa rikomeye.
Ni muri urwo rwego kandi “Genocost” yatangiye guhabwa umwanya ukomeye muri gahunda za Leta.
Mu 2023, Perezida Tshisekedi yayoboye umuhango wa mbere wa Leta wo kwibuka “Genocost”, ndetse mu 2025 hafungurwa urwibutso rwa mbere ruyeguriwe.
Impamvu u Rwanda rubinenga
U Rwanda rwemera ko abaturage ba RDC bahuye n’ingaruka zikomeye z’intambara zirimo ubwicanyi, gufatwa ku ngufu, kwimurwa ku gahato n’ibindi byaha bikomeye.
Icyakora, Kigali ivuga ko ibyo byaha bidahita bihinduka Jenoside nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Abayobozi b’u Rwanda bagaragaza ko kugira ngo icyaha cyitwe Jenoside, hagomba kubaho umugambi usobanutse wo kurimbura itsinda runaka rishingiye ku bwoko, idini cyangwa inkomoko.
U Rwanda ruvuga ko kugeza ubu nta nkiko mpuzamahanga cyangwa izindi nzego zemewe ku rwego rw’amategeko zigeze zemeza ko ibyabaye muri RDC byujuje ibisabwa kugira ngo byitwe Jenoside.
Ni yo mpamvu Kigali ibona “Genocost” nk’inyito ya politiki kurusha kuba ari igisobanuro cy’amategeko.
Impungenge ku mvugo yibasira amokoKimwe mu bikomeje guteza impaka ni uburyo bamwe mu bashyigikiye “Genocost” bagaragaza abagize uruhare muri ibyo byaha.
Mu nyandiko zimwe za Fonarev n’izindi nzego zo muri RDC, hakunze kuvugwa ko ibyaha byakorewe Abanye-Congo byateguwe n’“Abatutsi baturutse mu Rwanda, Uganda n’u Burundi”.
U Rwanda n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imvugo nk’iyi ishobora guteza urwango rushingiye ku moko no gushyira mu kaga abaturage bavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC.
Ibi bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kuvugwa ibikorwa by’urugomo n’imvugo zibasira Abatutsi n’abandi Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Igikoresho cya politiki cyangwa urugamba rw’ubutabera?
Mu gihe Kinshasa ikomeje gushaka ko “Genocost” yemerwa ku rwego mpuzamahanga, hari n’Abanye-Congo bamwe batemeranya n’uburyo ikoreshwa.
Bamwe bavuga ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kwamamaza iyo nyito kurusha gushyira imbere ubutabera n’ubufasha ku bahuye n’ingaruka z’intambara.
Hari kandi abibaza uburyo bamwe mu bayobozi bafite amateka yagarutsweho mu ntambara zo muri Congo bakomeje kugira imyanya ikomeye muri Leta, mu gihe bavuga ko baharanira ubutabera.
Ikibazo gikomeje gukaza umwuka mu karere
Mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi kubera ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, “Genocost” na yo yahindutse kimwe mu bibazo bya dipolomasi bikomeje guteza impaka.
RDC ikomeje gusaba ko ibyaha byakorewe abaturage bayo byahabwa izina n’agaciro bikwiye, mu gihe u Rwanda rushimangira ko ubutabera bugomba gushingira ku kuri, ku bimenyetso no ku mategeko mpuzamahanga, aho gushingira ku nyito nshya zishobora gukoreshwa mu nyungu za politiki.
Bityo, mu gihe impaka kuri “Genocost” zigikomeje, biragaragara ko iki kibazo kitakiri icy’amateka gusa, ahubwo cyabaye kimwe mu byifashishwa mu rugamba rwa dipolomasi n’imvugo za politiki hagati y’ibihugu byombi.

#RDC
#RWANDA

