U Rwanda na Afurika y’Epfo byatangiye urugendo rushya rwo kuzahura umubano wabyo nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, aho ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, byageze ku myanzuro ifatika irimo gusubizaho gahunda ya viza ku Banyarwanda no kongera gukora kwa Komisiyo ihuriweho y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi (Joint Commission on Cooperation – JCC).
Ibi biganiro byabereye i Pretoria ku wa 17 Kamena 2026, bikaba biri mu murongo w’ibigamije kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuzima n’umutekano. Mu byo impande zombi zemeranyijwe harimo ko Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bazongera guhabwa viza zibemerera kwinjira muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, icyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage no kuzahura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwishimiye ibisubizo by’ibiganiro byabaye, agaragaza ko impande zombi zageze ku mwanzuro ufatika uzafasha kuzahura umubano wari umaze igihe warashegeshwe n’ibibazo bya dipolomasi.Yagize ati: “Twishimiye cyane ibyavuye muri ibi biganiro, cyane cyane isubukurwa rya gahunda ya viza ku Banyarwanda mu mezi 12 ari imbere ndetse no kongera gutangiza Komisiyo ihuriweho y’ubutwererane izateranira i Kigali mu gihembwe cya mbere cya 2027.”
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, Minisitiri Ronald Lamola yavuze ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho kandi ko igihe kigeze cyo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku nyungu rusange z’abaturage babyo. Yashimangiye ko nubwo habayeho ibihe by’amakimbirane n’ukutumvikana, Afurika y’Epfo n’u Rwanda bikomeje kuba ibihugu bifite amateka akomeye y’ubufatanye ndetse bifite inshingano zo gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika.
Isubukurwa rya Joint Commission on Cooperation (JCC) na ryo rifatwa nk’indi ntambwe ikomeye. Iyi komisiyo yashyizweho mu myaka yashize kugira ngo ihuze ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, umutekano, ubutabera n’ingufu.
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko kongera gukora kwa JCC bishobora gutanga amahirwe mashya ku bashoramari, abanyeshuri, abacuruzi ndetse n’ibigo bikorera muri ibi bihugu byombi. Bagaragaza kandi ko bishobora gufasha kongera ubufatanye mu rwego rw’ishoramari n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bifite ubukungu buri mu bukomeje kuzamuka ku mugabane wa Afurika.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’imyaka yari ishize umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo waragize ibibazo byatewe n’ibitumvikanyweho bya politiki n’umutekano. Icyakora mu mezi ashize, Perezida Paul Kagame na Perezida Cyril Ramaphosa bagaragaje ubushake bwo kongera kubaka uwo mubano no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byari byawubangamiye. Abakurikirana ibya dipolomasi muri Afurika bavuga ko kongera kwegerana kw’ibihugu byombi bishobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira ubufatanye bw’akarere no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, cyane cyane mu gihe umugabane uri gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).
Mu gihe gahunda yo gusubizaho viza ku Banyarwanda no gutegura inama ya JCC ya 2027 bikomeje gushyirwa mu bikorwa, abaturage n’abikorera bo mu bihugu byombi bafite icyizere ko ibi byemezo bishya bishobora gufungura urupapuro rushya mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’ibibazo bya dipolomasi.Ibyavuye mu biganiro bya Pretoria byongeye gutanga icyizere ko Kigali na Pretoria bishobora kongera kubaka umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye, ubucuruzi n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.


