Amabuye y’Agaciro Inkingi Ikomeye mu Bukungu bw’u Rwanda

Amabuye y’agaciro akomeje kubera u Rwanda inkingi ikomeye y’ubukungu n’ubwuzuzanye mu bucuruzi mpuzamahanga, aho Raporo nshya z’uyu mwaka zigaragaza intambwe iteye ishema igihugu kigezeho ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buryo bw’umwihariko, u Rwanda rwashyize umukono ku mateka akomeye rukubiye hamwe makumyabiri ku ijana(20%) by’amabuye y’agaciro ya Tungsten, azwi cyane nka Wolfram, akoreshwa mu nganda z’ikoranabuhanga n’iz’intwaro z’icyo gihugu cy’igihangange.

Uyu muvuduko ugaragaza uburyo ubuziranenge n’uburyo amabuye y’u Rwanda acukurwamo n’uburyo atunganywamo bimaze kwizerwa ku rwego rwo hejuru, ndetse bigatuma igihugu cyiba umufatanyabikorwa utandukanywa n’abandi mu bucuruzi bw’inanda zikomeye zikoreshwa mu gukora ibikoresho bigezweho nk’amatelefoni, mudasobwa, n’ibigega by’ingorabahizi.

Ikizere Amerika igirira Wolfam y’u Rwanda ntabwo cyizanye, ahubwo ni umusaruro w’ingamba zikomeye zashizwemo imbaraga mu bijyanye no kubahiriza amategeko arengera ibidukikije, guca akajagari mu bucukuzi, ndetse no kwemeza ko amabuye agurishwa afite inkomoko izwi kandi idafitanye isano n’amakimbirane.

Ibi bituma isoko ry’u Rwanda rirushaho gukundwa n’abaguzi bakomeye ku isi kuko baziko bacyura ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bitandukanye n’akajagari kagaragara mu bindi bice.

Imibare mishya ije ishimangira ko amavugurura yakozwe mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda atari ay’icyubahiro gusa, ahubwo afite ingaruka zifatika ku musaruro winjira mu gihugu no ku izina ryacyo mu ruhando mpuzamahanga.

Intambwe nk’iyi kandi itanga icyizere cy’uko u Rwanda rushobora gukomeza kwagura amashami yarwo mu bindi bihugu by’ibihangange, haba mu Burayi cyangwa muri Aziya, bityo urwego rw’amabuye y’agaciro akazakomeza kuba moteri isunika ubukungu n’iterambere rirambye ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *