Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yitabye urukiko rw`ibanze rwa kicukiro

Kuri uyu wa 2 Kamena 2026 umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka yampano yitabye urukiko rwibanze rwa kicukiro aho agiye kuburana ku ifunga nifungurwa ryagateganyo ku byaha akurikiranywe birimo n`ibyo guhohotera umugore we.

Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, Gukoresha ibikangisho, Kwangiza ikintu cyundi, Kunywa ibiyobyabwenge, Ubwinjiracyaha ku cyaha cyubwicanyi, Gukoresha imvugo zivangura ndetse nicyifungiranwa ryumuntu bitemewe n`amategeko.

Mu rubanza rurebana n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, umuhanzi Yampano ubwo yabazwaga ku cyaha cyo kunywa urumogi yemereye urukiko ko yatangiye kunywa urumogi akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Yampano yavuze ko nyuma yaje kurureka, ariko aza kongera kurunywa ubwo yajyaga i Burayi, avuga ko byatewe n’ubukonje bukabije yahasanze.

Yabwiye urukiko ko ubwo yari yarasubiye ku kurunywa, yari yaratangiye gahunda yo kurureka burundu, aho ngo yajyaga ahura na muganga wamufashaga muri urwo rugendo. Mu ibazwa rye, yavuze kandi ko yajyaga anywa urumogi ruvanze n’imbuto.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, havuzwe ko ibisobanuro bya Yampano ku cyaha cyo kunywa urumogi bidahuye n’ibimenyetso biri mu dosiye.

Umushinjacyaha yavuze ko ingano y’urumogi yavuzwe muri dosiye ari nini ku buryo itajyana n’ubusobanuro bwatanzwe n’uregwa.

Ubushinjacyaha bwibukije kandi ko Yampano yemeye ko ubwo yari i Rubavu yanyweye urumogi rwari ruvanzemo imbuto, bityo busaba urukiko gukomeza gusesengura neza ibyatangajwe mbere yo gufata umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa rye ry’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *