Umunyamerika Serena Williams akaba n’icyamamare ku rwego rw’isi mu mukino wa Tennis, yatunguye abantu benshi ubwo yemezaga ku mugaragaro ko yagarutse mu marushanwa akomeye akaba afite imyaka 44 y’amavuko.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka y’imyaka hafi ine yari ishize asezeye by’agateganyo mu kibuga ,aho umukino we wa nyuma yawukinnye mu irushanwa rya US Open muri 2022,aho yatsinzwe mu cyiciro cya gatatu.Kugaruka kwe kwemejwe binyuze mu guhabwa uruhushya rwihariye rwo gukinana mu cyiciro cy’abakina ari babiri.
Uyu mukinnyi w’ibihe byose utandukanya kugaruka kwe no gusezera burundu,yavuze ko kugaruka mu kibuga ari urundi rukurikirane rw’ubuzima bwe.Muri iri rushanwa rya Queen’s club riteganijwe mu cyumweru gitaha ,Serena Williams azakinana n’umwangavu ukiri muto ukomoka muri canada ,Victoria Mboko w’imyaka 19 y’amavuko.
Iri rushanwa riri ku rwego rwa WTA 500 rikinirwa ku nyasi ,akaba ari na ryo rya mbere azaba akinnye kuva yatangaza ko ari kwiyungura ibindi byinshi mu mwaka wa 2022.Icyemezo cya Serena cyo guhitamo irushanwa rya Queen’s Club cyaturutse ku kuba akunda imikino ikinirwa ku nyasi ,akaba abona ari wo mwanya mwiza wo kwitegura.

Biteganijwe ko iri rushanwa rizamubera ikiraro kimugeza mu rindi rushanwa rikomeye cyane ku isi rya Wimbledon,aho asanzwe afite amateka n’ibikombe bikomeye .Mu ijambo rye ryafashwe n’ikigo cya Nike cyamwambitse ,yagize ati : inyasi niyo yampaye ibihe byiza n’ibikombe by’amateka mu buzima bwanjye, kandi nishimiye kugaruka guhatana ku nzego z’icyubahiro nka zirya.
Serena Williams aracyari umugore uza imbere mu mateka ya Tennis yo mu gihe kizwi nka Open Era,aho afite ibikombe 23 bya Grand Slam mu gukina umuntu umwe .Azwiho kuba yarazanye impinduramatwara mu mikinire ya Tennis mu bagore kubera imbaraga ze zidasanzwe no kwihangana.Kugaruka kwe guhesheje isura nshya umukino wa Tennis.

