Guverinoma y’Ubushinwa binyuze muri Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro ukomeye wo gukuraho no guhagarika amashami n’amasomo arenga 12,200 muri kaminuza zaho, mu rwego rwo kuvugurura uburezi bukajyana n’igihe cy’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano(Artificial Inteligent).
Iri vugurura rikomeye ryafashwe hagati y’umwaka wa 2021 n’amasomo y’uyu mwaka wa 2026, rikaba ryarahinduye isura y’uburezi kuko ryagize ingaruka ku miterere y’amasomo asanzwe ku kigero cya 30% mu gihugu cyose.
Intego nyamukuru y’iyi gahunda n’uguhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwarangizaga kaminuza rugasanga ibyo rwize bitajyanye n’isoko ry’umurimo rigezweho.
Iri gabanuka rikomeye ryibasiye cyane amashami y’ubugeni, indimi z’amahanga, ubumenyi bw’amajyambere y’imari n’icungamutungo.
Amakuru dukesha inzego z’uburezi mu bushinwa nka “South China Morning Post”, yerekana ko kaminuza zikomeye nka ‘Communication University of China‘ na’ Central Academy of Fine Arts‘ zahagaritse burundu kwakira abanyeshuri mu mashami nka fotogarafi(Photography), gushushanya(Fashion design), n’ubuhinduzi bw’indimi.
Ibi byakozwe nyuma y’aho Ikoranabuhanga ry’ ubwenge buhangano(AI), ryasimbuye imirimo isanzwe ikorwa n’abantu, bityo imirimo y’abantu ikaba itagifite ishingiro ku isoko ry’umurimo ibyo bigatera ubushomeri mu rubyiruko.
Mu gihe aya mashami arenga 12,000 yakuweho, Minisiteri y’Uburezi mu Bushinwa ntiyarekeye aho, kuko yahise ishyiraho amashami 10,200 yubakiye ku Ikoranabuhanga rigezweho.
Amasomo amwe yahise afungurwa ku bwinshi arimo ayerekeranye n’ubwubatsi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga( Robots,Semiconductor), ikoranabuhanga rya AI rikora riri mu mashini zikora nk’abantu (Embodied Intelligent).
Iri genamigambi rishingiye ku cyerekezo cy’Ubushinwa cyo kuyobora isi mu bijyanye n’inganda z’ikoranabuhanga zizwi nka “Future Industries”, no kwemeza ko abasohoka mu mashuri bafite ubumenyi bukenewe mu mishinga migari y’igihugu.
Iri vugurura ryakiriwe mu buryo butandukanye haba mu Bushinwa no mu rwego mpuzamahanga. Abashyigikiye uyu mwanzuro banyuzwe n’ukuntu igihugu gishobora guhindura Porogaramu z’amashuri mu gihe gito cyane mu buryo bwo gukemura ubushomeri bw’urubyiruko bwari bugeze ku kigero cya 16%.
Abanyabwenge n’abashakashatsi mu burezi, hari abafite impungenge ko gukuraho amashami y’ubugeni n’indimi bishobora gukoma mu nkokora ubushobozi bw’abanyeshuri mu guhanga udushya n’imfashanyigisho zishingiye ku mibanire y’abantu na Sosiyete.



