Ibitero by’abajura bo kuri za Interineti (Cybercriminals) ku bigo by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bijyanye n’Uburezi (Edication Technology) gikomeje gufata indi ntera nshya kandi iteye inkeke hirya no hino ku Isi.
Raporo nshya yakozwe n’inzobere mu gukumira byo kuri Interineti yerekanye ko aya makampanyi yahindutse intego nshya y’abajura, kuko usanga abitse amakuru menshi y’ibanga arimo imyirondoro y’abanyeshuri, abarimu,ababyeyi, ndetse n’amakuru y’imari nka konti z’ubwishingizi n’izamabanki zikoreshwa bishyura amashuri.
Iki ni ikibazo giteye inkeke cyane kuko ibi bigo bitanga tekinoloji(Technology) mu mashuri akenshi biba bitarubaka inzitizi zikomeye zo kwizera umutekano w’amakuru nk’uko bimeze mu bigo by’imari cyangwa ibya gisirikare.
Abajura bakoresha uburyo buhambaye bwo kwinjira mu masosiyete binyuze mu mapfundo adakomeye, mu maporogaramu, maze bagafata amakuru(Data) bakayagira ingwate cyangwa bakayagurisha ku mbuga z’abagizi ba nabi, ibintu bishyira mu kaga ejo hazaza hashakirwa ubumenyi.
Ingaruka z’ubu bujura ntizihagararira gusa ku gihombo cy’amafaranga gusa oya, ahubwo muri rusange zihagarika kandi zikadindiza imigendekere myiza y’Uburezi.
Iyo ikigo cyatewe , sisitemu zacyo z’amasomo n’ibizamini zishobora guhagarara iminsi, bigateza urujijo hagati y’abanyeshuri ndetse no mu barimu.
Inzobere n’Abasesenguzi baragira lnama ibi bigo by’ikoranabuhanga guhagurukira rimwe, bakongera ishoramari mu mutekano w’ikoranabuhanga (Cybersecurity), kandi bakigisha abakozi babo ndetse n’abanyeshuri uburyo bwizewe bwo kwirinda imitego myinshi itandukanye yo kuri interineti mbere y’uko ibintu biba bbi kurushaho.

