Ubuhinzi bukomeje kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

Urwego rw’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga biturutse mu Rwanda ,rukomeje kwerekana imbaraga mu kuzamura ubukungu bw’igihugu .Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yagaragaje ko mu minsi itanu gusa igihugu cyinjije miliyoni 13.95 z’amadorari y’Amerika .

Bimwe mu bihingwa bijyanwa hanze y’igihugu ,dusangamo ikawa ari na yo yaje kumwanya wa mbere mu kwinjiza amafaranga menshi aho toni 897 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 5.95 z’amadorari. Icyayi nacyo cyakomeje kwitwara neza kuko toni 882 zacyo zinjije miliyoni 2.5 z’amadorari .

Abasesenguzi bavuga ko ubwiza ubwiza bw’umusaruro w’u Rwanda bukomeje gutuma ibikomoka ku buhinzi bikundwa cyane ku masoko mpuzamahanga .Imboga ,imbuto n’indabo byoherezwa hanze na byo byakomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura amadovize yinjira mu gihugu.

Ibi bicuruzwa byagiye bigezwa ahantu henshi hatandukanye harimo,United Kingdom,Netherlands,Germany,ndetse na spain bikomeza kugaragaza ko ubuhinzi bw’u Rwanda buri kugirira icyizere amasoko mpuzamahanga .

Mu byukuri kuzamuka kw’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda, n’ikimenyetso cy’uko umuhate w’abahinzi n’inkunga ya leta bikomeje gutanga umusaruro.Abaturage benshi bavuga ko uru rwego rukomeje kubafasha kuzamura imibereho yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *