Umuherwe Elon Musk yanditse amateka adasanzwe ku isi kuri uyu wa Gatanu 12 Kamena 2026, nyuma yo kuba umuntu wa mbere utunze umutungo urenga Tiliyari imwe y’amadolari y’Amerika($1.1 Tillion). Agahigo k’uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko gashimangiye amateka mashya y’ubukungu n’ikoranabuhanga mu mateka ya muntu.
Iki giciro gishya cy’umutungo we cyazamutse cyane nyuma y’uko ikigo cye cy’ibyogajuru n’ikoranabuhanga rya SpaceX cyashyize imigabane yacyo ku Isoko ry’imari n’imigabane rya Nasdaq bwa mbere mu mateka . Umugabane umwe w’icyi kigo watangiye kugurishwa Amadolari 150.
Iki gikorwa cyo gushyira imigabane ku isoko (IPO) nicyo kimenyekanye nka kinini kurusha ibindi byose mu mateka y’isi, aho cyakusanyije Miliyari 75 z’Amadolari y’Amerika. Ibi byahise bizamura agaciro ka SpaceX kagera hafi kuri Tiliyari biro (2) Amadorari.
Ubu Imigabane ya Elon Musk afite muri SpaceX yonyine igana n’agaciro ka 866 z’Amadolari y’Amerika, akaba ari na yo soko nshya y’ubutunzi bwe. Iyo ushyizeho Imigabane ye yo mu kigo cy’Imodoka z’amashanyarazi cya Tesla ifite miliyari 280, n’izindi sosiyete ze, umutungo we uhita urenga Tiliyari 1.1.
Ubu bukire buteye ubwoba bwatumye Musk asiga cyane abandi baherwe ku Isi, aho arusha Larry Page uza ku mwanya wa kabiri umutungo ungana n’icyinyuranyo cya miliyari 700 z’Amadolari. Umutungo wa Musk ubu ukubye kabiri umusaruro mbumbe (GDP) w’igihugu cy’Afurika y’Epfo aho yavukiye.
Uretse SpaceX na Tesla, uyu mugabo yagiye yagura amarembo y’ishoramari rye binyuze mu bigo bikomeye birimo urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twiter, ikigo cy’ubwenge buhangano XAI, n’urw’ubushakashatsi bw’ubwonko Neuralink. Ibi bikomeje guteza impaka ku busumbane bw’ubukungu ku Isi.
Musk we yatangaje ko n’ubwo ageze kuri uru rwego, amafaranga azatakaza agaciro mu gihe kizaza kubera ubwenge bw’ubukorano. Intego nshya n’ugukoresha iyi mari mu kugeza abantu ku kwezi no kuri Mars.



