DJ Spinny yimuriye igitaramo cye i Gahanga

Umuhanga mu kuvanga imiziki ,Joseph Kalisa wamamaye nka DJ Spinny ,yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cya Spinny and Friends cyari giteganyijwe kuba tariki ya 8 Kanama 2026,cyimuriwe tariki 18 Nyakanga 2026 ndetse kikazabera ku kibuga cya cricket giherereye i Gahanga .

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Spinny events ,risobanura ko impinduka zakozwe mu rwego rwo gutegura igikorwa kinini kizahuza imyidagaduro itandukanye ndetse kigatanga uburambe bwihariye kubazacyitabira .

Abategura iki gitaramo iki gitaramo bavuga ko bahisemo kukimurira ahagutse kandi hashobora kwakira neza umubare munini w’abakunzi b’umuziki bitezwe kuzacyitabira baturutse mu Rwanda no hanze yarwo . Muri iri tangazo ,banagaragaza ko hari umuhanzi ukomeye uzitabira iki gitaramo ariko amazina ye akaba ataratangazwa kugeza ubu.

Bakomeza bagira bati: Nyuma y’igitaramo cya mbere cyagenze neza kikitabirwa n’abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo ,twafashe icyemezo cyo kubegera kurushaho no kugikorera` ahantu hagutse hashobora kwakira neza abakunzi ba Spinny and Friends ,tukabaha uburyohe butazibagirana .

abategura Spinny and Friends 2026 batangaje ko kuri iyi nshuro batazibanda ku muziki gusa ,ahubwo bazongeramo ibikorwa bitandukanye birimo siporo,n’indi myidagaduro igamije gutuma abazacyitabira bagira uburambe bwagutse .

Muri ibyo bikorwa harimo no guha abazitabira amahirwe yo kurebera hamwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2026, mu rwego rwo guhuza siporo ,umuziki n’ubusabane .

Abategura iki gitaramo bavuga ko kwimura itariki ndetse n’aho kizabera bigamije kurushaho kucyamamaza no gutuma cyitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’imyidagaduro ,mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka nk’umujyi wakira ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga .

DJ Spinny yagaragaje ko bahisemo gukorera iki gitaramo i Gahanga mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo no gushyira mu bikorwa ubusabe bw’abafana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *