
Perezida w’Russia, Vladimir Putin, yatangaje ko atabona impamvu yo guhura imbonankubone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kugira ngo baganire ku buryo intambara imaze igihe kinini yarangira.
Ibi Putin yabivuze nyuma y’uko Zelensky amwandikiye ibaruwa amusaba kugirana ibiganiro by’amahoro no gushyiraho agahenge k’imirwano hagati y’impande zombi.
Zelensky Yasabye Agahenge n’IbiganiroMu butumwa bwe, Zelensky yasabye ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, avuga ko igihe kigeze kugira ngo hashakwe umuti urambye w’iyi ntambara.
Yanagaragaje ko ikibazo cya Ukraine kitagomba gutegereza kugeza igihe kizongera kuba kimwe mu bibazo byihutirwa kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asaba ko impande zombi zashyira imbere inzira y’amahoro.
Putin yavuze ko ibaruwa ya Zelensky yari irimo amagambo atari meza kandi ko icy’ingenzi atari uguhura kw’abayobozi, ahubwo ari ukugera ku masezerano arambye.
Yagize ati:”Sinabona impamvu yo guhura na we ubu. Dukeneye amasezerano y’igihe kirekire, si ay’amezi atatu cyangwa atandatu.”
Perezida w’u Burusiya yavuze kandi ko agahenge k’imirwano katazaba inyungu ku gihugu cye, kuko yabona Ukraine ikoresha icyo gihe yongera kwiyubaka mu bya gisirikare no kwitegura indi mirwano.
Ukraine Yashinje U Burusiya Guhitamo IntambaraMu gusubiza aya magambo, Zelensky yavuze ko u Burusiya bwongeye guhitamo inzira y’intambara aho guhitamo amahoro.
Yashimangiye ko Putin adashaka ko imirwano irangira, anavuga ko iki gisubizo gishobora gutenguha benshi ku Isi bari bizeye ko impande zombi zashobora kuganira.
Ibisabwa n’U Burusiya Putin yongeye gusubiramo ko intambara izarangira ari uko u Burusiya bugeze ku ntego zabwo ,Mu byo Moscow isaba harimo: ko Ukraine iva mu turere twa Donetsk, Luhansk,Kherson,na Zaporizhzhia,kimwe no kureka umugambi wo kwinjira muri NATO.
Ku ruhande rwa Ukraine, ubutegetsi bwa Zelensky bukomeje kuvuga ko budashobora gutanga ubutaka bwabwo, kuko byaha u Burusiya amahirwe yo kongera kubutera mu gihe kiri imbere.
Imirwano Irakomeje Mugihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba ingorabahizi, imirwano iracyakomeje ku mpande zombi.
Ukraine yatangaje ko yagabye ibitero ku bwato butanu bwari butwaye imizigo mu Nyanja ya Azov, mu gihe ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byahitanye nibura abantu 13 abandi barenga 70 barakomereka.
Ibi byerekana ko nubwo amahanga akomeje gusaba ibiganiro by’amahoro, impande zombi zigikomeje gushyira imbere ibikorwa bya gisirikare mu rugamba rukomeje guhindura amateka y’u Burayi. 🇷🇺🇺🇦

