Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie na The Ben ,bari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka igihugu byitezweho kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’imyidagaduro no gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwinshi . Ibi bitaramo biri mu bikorwa bikomeje kugaragaza ubufatanye bw’aba bahanzi bombi bamaze igihe mu Rwanda no hanze yarwo .
Amakuru yatangajwe agaragaza ko ibi bitaramo bizabera mu mijyi itandukanye harimo Rubavu, Musanze, Ngoma na Rusizi ,aho biteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Kamena . Uretse gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki , byitezweho ko bizafasha urubyiruko rusaga 2,700 kubona akazi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano,ikoranabuhanga ,ubwikorezi n’ibindi bikorwa bifasha mu gutegura ibitaramo bikomeye .
Ubwo bufatanye bwa Bruce Melodie na The Ben bukomeje gushimwa n’abatari bake ,dore ko bwakurikiye igitaramo gikomeye bahuriyemo muri BK Arena ku munsi wa mbere w’umwaka wa 2026 , cyitabiriwe n’imbaga y’abafana . Icyo gitaramo cyagaragaje ko aba bahanzi bashobora guhuza imbaraga bagatanga umusaruro urenze uwo buri wese yakwigaragarizaho ku giti cye .
Abategura ibi bitaramo bavuga ko intego atari ugutanga imyidagaduro gusa ,ahubwo ari no guteza imbere ubukungu bw’uturere bizaberamo binyuze mu guhanga imirimo y’igihe gito n’igihe kirekire . Ni igikorwa cyitezweho gufasha urubyiruko kubona uburambe mu kazi no kongera ubushobozi bwabo mu rwego rw’imyidagaduro rukomeje gukura mu Rwanda .
Mu guhe imyiteguro ikomeje ,abakunzi ba Bruce Melodie na The Ben bakomeje gutegereza aya mateka mashya mu muziki nyarwanda .Benshi babona ibi bitaramo ari nk’intambwe ikomeye izafasha kuzamura uruganda rw’umuziki no kwerekana ko imyidagaduro ishobora kuba isoko y’iterambere n’ibisubizo ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

