Sally Grace Wegeranyaga Margaret Thatcher na Mr.Bean Yitabye Imana azize Kanseri

Sally Grace, umukinnyi w’amafilime n’umunyarwenya w’Umwongerezakazi wamamaye cyane mu gukoresha ijwi rye kuri BBC, yitabye lmana ku myaka 74 y’amavuko.

Uyu mugore wari ufite igikundiro kidasanzwe yapfuye azize Kanseri yari amaranye igihe kitari gito, asize amaganya n’intimba mu mitima y’abakunzi b’imyidagaduro n’abumvaga ijwi rye kuri Radiyo.

Amakuru y’itabaruka rye yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ashengura benshi bitewe n’amateka akomeye yari yarubutse mu bijyanye n’ubugeni no gusetsa bishingiye ku majwi.

Sally Grace yavutse ku wa 10 Nzeri 1951 mu gace ka Harrogate mu Bwongereza, akurira mu muryango wamufashije gukunda ububoshyi n’ubugeni bw’amajwi, aho yaje no kwiga ibijyanye n’umuziki n’amakinamico mu ishuri rya Guildhall School of Music and Drama.

Azwi cyane nk’ umwe mu banyarwenya n’abakinnyi b’amajwi bakomeye mu mateka ya Radiyo BBC 4, by’umwihariko mu kiganiro cy’urwenya cyitwaga “Week Ending”.

Muri iki kiganiro, uyu mugore ni we wakoreshaga ijwi rye agashinyagurira cyangwa akinira mu ijwi rya Minisitiri w’intebe w’uBwongereza, Margaret Thatcher, guhera mu mwaka wa 1983 kugeza 1998, ibintu byatumye itabaza rye ryamamara cyane mu binyamakuru bitandukanye.

Uretse gukina ku maradiyo, Sally Grace yari icyamamare no mubijyanye n’amafilime y’ishusho nka “Mr. Bean: The Animated Series “, aho yakoresheje ijwi rye akina nka Julia Wicket, umugore nyir’inzu Mr Bean yabagamo yakunzerv kugorana na we cyane .

Imikorere ye n’uburyo yahinduranyaga amajwi byatumye ibinyamakuru bikomeye nka The Independant bimwita umuhanga wa mbere mu kwigana amajwi y’abandi bantu mu gihugu cyose.

Mu buzima bwe busanzwe ,Sally Grace yari yarashakanye n’uwitwa Richard Edis mu mwaka wa 1979, bakaba bari bafitanye abana babiri,umuhungu n’umukobwa,bakaba barabanye neza kugeza igihe uyu mukinnyi yatabarukiye asize umurage ukomeye mu rugamba rw’imyidagaduro ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *