Danny Mutabazi akomeje gushimangira ubutumwa bwe binyuze mu ndirimbo zigize album “Waranzuye”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, akomeje kunezeza abakunzi b’umuziki wa Gospel nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Kwa Heli Yeriko”, imwe mu ndirimbo zigize album ye yitwa “Waranzuye”. Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyira hanze, mu rwego rwo gukomeza gusakaza ubutumwa bwo kwizera no gushimira Imana binyuze mu muziki. Abakunzi be bavuga ko iyi ndirimbo irimo amagambo akora ku mutima ndetse n’ubutumwa bwubaka icyizere ku bayumva.

Album “Waranzuye” yashyizwe hanze muri Werurwe 2026, ikaba igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo Ayiwee, Waranzuye, Gologota, Sinzarimbuka, Igicaniro, Agiye Kunyambutsa ndetse na Kwa Heli Yeriko. Izi ndirimbo zose zigaruka ku gukomera kw’Imana, urukundo rwayo n’ubuhamya bw’ibyo ikorera abayizera. Mu gihe Gospel nyarwanda ikomeje gutera imbere, Danny Mutabazi ari mu bahanzi bakomeje gukora cyane kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kurushaho.

Gusohora amashusho ya “Kwa Heli Yeriko” byakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza, benshi bagaragaza ko bishimiye uburyo uyu muhanzi akomeje kubagezaho ibihangano bifite ireme kandi byuzuyemo ubutumwa bw’ihumure. Mu gihe album “Waranzuye” ikomeje kugenda yumvwa n’abantu benshi, Danny Mutabazi akomeje kwerekana ko afite intego yo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza gufasha benshi kwegera Imana binyuze mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *