King James yahishuye impamvu atigeze akorana n’abahanzi b’abanyamahanga

umuhanzi Ruhumuriza James, wamenyekanye nka King James, yavuze ko abantu batari bakwiye kubona ko kwirinda gukorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda ari ikintu yagambiriye cyangwa se umugambi yakoranye urwango. Yasobanuye ko ibi byaturutse ku muvuduko w’inzira ye y’umuziki no ku mahitamo ye y’ikoranabuhanga n’uburyo yakoragamo akazi ke ka buri munsi.

Yasobanuye ko mu ntangiriro z’ubuhanzi bwe, intego ye ikomeye yari kwagura injyana ye ya Afro-R&B no kubanza kwiyubakira izina rikomeye imbere mu gihugu. Kuri we, kubanza gufata neza isoko ryo mu Rwanda no gushimisha abafana b’imbere mu gihugu cyari cyo kintu cy’ibanze cyagombaga guhabwa imbaraga zose kurusha ibindi byose .

Uyu muhanzi yagaragaje ko kandi gukorana n’abahanzi b’abanyamahanga mu myaka yashize byasabaga ingengo y’imari nini cyane, ndetse n’ingendo ndende n’imigenderanire ikomeye mu bihugu byo hanze. Kubera ko imbaraga ze zose n’ishoramari rye yabishyiraga mu bikorwa byo mu Rwanda no mu bindi bikorwa by’ubushabitsi, yahisemo kwibanda ku byo ashoboye .

King James yongeyeho ko umuziki muri iki gihe wahindutse cyane kubera ikoranabuhanga, aho abahanzi basigaye bohererezanya amajwi(Audios) bakoresheje imiyoboro ya interineti batarinze guhura. Avuga ko mu gihe cye, umuziki wubakiraga cyane ku mubano wa hafi no guhurira muri sitidiyo imwe, bityo bitari byoroshye nk’uko bimeze muri iki gihe.

Yavuze kandi ko yakundaga kwandika no kuririmba indirimbo z’urukundo mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane neza cyane. Gutekereza gukora indirimbo mu zindi ndimi kugira ngo yumvikane n’abahanzi bo hanze byashoboraga guhindura ishusho y’isoko rye ry’ibanze no gutakaza umwihariko we.

Uyu muhanzi uri kwitegura igitaramo cyo kwizihiza Imyaka 20 amaze mu muziki giteganyijwe tariki ya 1 kanama2026 ,

Avuga ko ashimira abafana bakomeje kumuba hafi. yerekana ko kuba atarakorana n’abanyamahanga bitamubujije kuba umwe mu bahanzi bubatse izina n’ubukungu bukomeye binyue mu muziki we gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *