Mu gihe hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko umubano wa Coach Gael na Bruce Melodie wajemo agatotsi, uyu mushoramari yongeye gushyira umucyo kuri ayo makuru ashimangira ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo. Ibi byari byatangiye kuvugwa nyuma y’uko aba bombi batakigaragara kenshi bari kumwe mu ruhame nk’uko byahoze, ibintu byatumye bamwe batangira gukeka ko umubano wabo w’akazi ushobora kuba ugeze ku musozo.
Bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro babishingiraga kandi ku kuba Coach Gael na Bruce Melodie bari bamaze igihe bahugiye mu bikorwa bya sosiyete yabo ya Watu Wevu, ikomeje gutegura ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro muri Kigali Universe. Gusa binyuze mu butumwa yashyize kuri Instagram, Coach Gael yasubije ayo makuru mu buryo bwumvikanisha ko ubucuti n’imikoranire afitanye na Bruce Melodie bikiri ntamakemwa. Yifashishije amagambo yo mu ndirimbo “Ntacyadutanya” ya The Ben na Priscilla, agaragaza ko nta kintu gishobora gutanya we n’umuhanzi bamaze imyaka bakorana.
Aya magambo ya Coach Gael aje akurikira andi yatangajwe na Bruce Melodie mu minsi ishize, aho na we yahakanye amakuru y’uko yaba afite gahunda yo kuva muri kompanyi 1:55 AM. Melodie yavuze ko iyi kompanyi ari umuryango we kandi ko nta gahunda ihari yo gutandukana nayo. Ibi byatumye benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi bongera guhumurizwa, cyane ko ubufatanye bwa Bruce Melodie na Coach Gael bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’intsinzi rwamugejeje ku rwego ariho uyu munsi mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.

