Uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, uruganda rwa muzika nyarwanda rwasandaye mu Burasirazuba aho abami b’imyidagaduro aribo The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gitaramo cy’amateka cya Summer Country Tour cyabereye muri sitade Goligota y’i Nyagatare(Izwi nanone nka Sitade Amabati).
Iki gikorwa cyaje gikurikira umuvuduko ukomeye w’icyatangiye ku wa 13 Kamena 2026, i Musanze, kikaba kigamije kuzenguruka i Ntara zose z’igihugu hashyigikiwe n’ikigo cy’itumanaho cya Aitel Rwanda ryamaje kwinjira mu baterankunga biri serukiramuco.
Umwihariko w’iki gitaramo n’uko kije gushimangira ubufatanye, ndetse abafana bakaba bakiriwe n’abahanzi baite igikundiro kidasanzwe mu gihugu nka Kitoko Bibarwa umaze imyaka 13 mu Bwongereza na Bwiza uri mu bakobwa bagezweho.
Mbere y’uko urubyiniro rwaka uyu mugoroba, abahanzi bombi babanje kubera urugero abaturage b’i Nyagatare binyuze mu bikorwa by’amajyambere n’imibereho myiza.
The Ben yagaragaye mum bikorwa by’umuganda rusange afatanyije n’urubyiruko rw’abakorera bushake muri aka gace kuko agafata nko ku ivuko bitewe n’uko ariho ababyeyi be bakomoka.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie we yahise asura imurika gurisha ry’iminsi itatu riri kubera i Nyagatare, ryateguwe mu rwego rwo gufasha ababyiruka n’abakorera mu gace kumurika ibikorwa byabo no kubashyigikira, aho uyu muhanzi yanisuzumishije indwara zitandura.
Imyiteguro yahise isozwa bishimangirwa n’aho aba bahanzi bombi bageze kuri iyi sitade baje gukora isuzuma ry’ibyuma( sound Check) hakiri ku manwa, ngo basige baringanije neza amajwi agomba kunyeganyeza imitima y’abatuye umujyi.
Ubwitabire kuri sitade Goligota bwakomeje kuzamuka ku buryo budasanzwe kuva mu masaha y’umugoroba, aho imirongo y’abafana yari miremire bashaka kwinjira basatira urubyiniro.
Amatike yo kwinjira yagurishwaga ku madolari make mu mafaranga y’u Rwanda aho ahasanzwe byari 2000Frw, naho VIP ikaba 5000Frw naho mu myanya y’icyubahiro isumbuye ya VVIP ikaba 10,000Frw .
Kuri iyi nshuro abantu batuye i Nyagatare baje bafite amatsiko menshi nyuma y’uko i Musanze The Ben na Bruce Melodie bahamya ko bajyanywe mu Ntara no guca impaka.




