Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda Wazamutseho 10% mu Gihembwe cya Mbere cya 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyasohoye imbonerahamwe n’ibarura bishya bitanga ishusho y’uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwamaze kuzamuka mu buryo bushimishije.

Raporo y’iki kigo igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) wiyongereye ku kigero cya 10% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’imyaka itambutse.

Iri zamuka rishimangira umuvuduko uhambaye w’ubukungu bw’u Rwanda n’ingamba igihugu cyashyizeho mu guteza imbere inzego zitandukanye zitanga umusaruro hubakwa ubukungu buhamye kandi burambye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iri zamuka ry’umusaruro mbumbe rishingiye ahanini ku musaruro ufatika wavuye mu nzego z’ingenzi z’ubukungu zikomeje ku umusingi w’iterambere ry’Igihugu.

Mu mibare yatangajwe, amafaranga yose yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda muri iki gihembwe cya mbere yageze ku giteranyo cya miliyari 6,346 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 uyu musaruro wari kuri miliyari 5,276 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri zamuka ry’ubukungu rishingiye cyane ku rwego rwa serivise rwihariye igice kinini cy’uyu musaruro ku kigero cya 52% , urwego rw’inganda rwatanze 24% by’umusaruro mbumbe hano mu Rwanda, mu gihe urwego rw’ubuhinzi narwo rwagize uruhare rufatika rwa 19% by’umusaruro wose w’igihugu muri iki gihembwe.

Isesengura ry’iyi mibare ryoroshya kumva aho imbaraga z’iterambere ry’u Rwanda zerekeza, cyane ko urwego rw’inganda rwo rwahize izindi nzego mu gukura cyane aho rwaranzwe n’izamuka rya 13%.

Ibi byatewe n’ubwiyongere bw’imirimo n’inganda nshya zitunganya umusaruro w’imbere mu gihugu, ubwubatsi ndetse n’inganda zicukura amabuye y’agaciro zikomeje gushaka isoko mpuzamahanga.

Ubwiyongere bwa 10% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 birerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza kandi bufite icyerekezo cyo guhangana n’ihindagurika ry’ubukungu ku Isi bushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu n’iterambere rya serivisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *