Urubyiruko rwibukijwe ko kwizigama no gushora Imari atari iby’abakuze gusa byashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026 mu isozwa ry’inama ya Capital Youth Forum 2026 yabereye muri Kigali Convention Center. Uyu munsi wahuje ibigo by’ishoramari n’urubyiruko rwo muri kaminuza zitandukanye z’u Rwanda, wasoje uruzinduko rw’ibyumweru bitatu rwasuraga intara zose zigize igihugu.
Muri uru ruzinduko, abanyeshuri n’urubyiruko bashishikarizwa kugira umuco wo kwizigama no gushora imari bakiri bato, hagamijwe kubafasha kwiyubaka, kubaka imiryango ya bo , ndetse n ‘igihugu muri rusange.
Abayobozi b’isoko ry’imari n’imigabane bagaragaje ko iri soko ritari rigenewe ibigo binini gusa, ahubwo n’urubyiruko rufite amahirwe yo gutangira gushoramo imari rugura imigabane, impapuro mpeshamwenda za Leta, cyangwa rugashora mu bigega by’ishoramari rusange nka RNIT Iterambere Fund.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ,Alodie Iradukunda ,yasabye urubyiruko guhindura imyumvire avuga ko kwizigama gusa bidahagije, ahubwo bakwiye no gushora imari aho bacyura inyungu.
Muri iri huriro, hasojwe irushanwa rya Capital Markets University Challenge ryitabiriwe n’abanyeshuri 1,110, aho abatsinze bahawe ibihembo by’imigabane n’impapuro mpeshamwenda.
Abatsindiye ibihembo by’ikirenga barimo Christian Ishimwe Senga (1.5 Frw), Iza Key Hirwa(1.2 Frw) na Protegene Maniragaba(1 Frw). Iyi gahunda igamije gukundisha urubyiruko isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo rwigire, rwisoreze, kandi rwitegure ejo hazaza heza binyuze mu ishoramari.



