Umuraperi akaba n’umuherwe Jay-Z n’ikigo cye cya Roc Nation banyujije ku mbuga nkoranyambaga itangazo rimenyesha abafana ibitaramo bibiri bishya bikomeye bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bufaransa. Ibi bitaramo byiswe “Jay-Z 30 ” bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze mu ruhando rwa Muzika kuva yasohora albumu ye ya mbere mu 1996.
Iki gikorwa kigiye kuba nyuma y’uko uyu muhanzi yari aherutse kwerekana ko asubiye ku rubyiniro mu iserukiramuco rya Roots Picnic ryabereye i Philadelphia mu mpera z’icyumweru gishize. ukwitabira kwe kwa mbere mu myaka irindwi mu maserukiramuco ryongereye inyota, abafana be bari bamaze igihe batamubona
Igitaramo cya mbere muri ibi bibiri bishya kizabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ku kibuga cy’umupira cy’icyubahiro cya Stade de France, kuwa kane , tariki ya 10 Nzeri 2026. Ni mu gihe igitaramo cya kabiri kizabera mu mujyi wa Los Angeles ho muri Leta ya California ku kibuga kigezweho cya SoFi Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Uyu muraperi w’imyaka 56 y’amavuko, ubusanzwe uzi icyo gukora mu bijyanye n’ubucuruzi, yahise asubiza inyandiko y’izina rye ku buryo yakoreshaga kera bwanditse nka JAY-Z. Ubu buryo bwo kwandika izina rye n’utudomo two hejuru ya Y nibwo yakoresheje bwa mbere asohora album ye yitwa Reasonable Doubt yaje kumugira icyamamare ku isi yose
Aya matangazo mashya aje akurikira ayo muri Werurwe aho uyu mugabo yari yavuze ko azakorera ibindi bitaramo bitatu ku kibuga cya Yankee Stadium i New York muri Nyakanga 2026. ibyo bitaramo byo muri New York bikaba byarishyuwe byose mu minota mike (sold out), aho azaba yizihiza imyaka 30 amaze mu muziki.
Biteganyijwe ko amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo bishya bya paris na Los Angelesazatangira kugurishwa bwa mbere mu buryo bw’izagurwa ry’ibanze (Pre-Sale) ku wa kane tariki ya 11Kamena 2026. Mu gihe abaturage bose n’abafana rusange bazemererwa kuyagura kuwa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026 binyuze ku rubuga rwa Live Nation .
Jay-Z amazina ye nyakuri akaba ari Shawn Corey Carter, ni umwe mu ba raperi bafite amateka akomeye mu muziki wa Hip-Hop. Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1990, ahomalbum ye ya mbere Reasonable Doubt yasohotse mu 1996 ikamufungurira amarembo yo kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu myaka 30 ishize , Jay-Z yegukanye ibihembo byinshi birimo GrammyAwards, ashinga ibigo bikomeye by’ubucuruzi ndetse aba umwe mu bahanzi bake bageze ku rwego rwa miliyari z’amadolari binyuze mu muziki n’ishoramari.
Abasesenguzi b’imyidagaduro bemeza ko ibi bitaramo bya Jay-Z bitazaba ari umuziki gusa, ahubwo bizaba ari umwanya wo kwerekana urugendo rwe rwahinduye amateka. Kuva ku muhungu wo mu mihanda y’i Brooklyn kugeza abaye umuherwe wa mbere mu njyana ya Hip-Hop ufite ubushabiki bukomeye ku isi.