Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.
Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, Yampano yemeye ko bashyamiranye n’umugore bapfa ibihumbi 10 Frw yari agiye koherereza umukobwa wari umwitabaje ko arwaje umwana mu Bitaro bya Kacyiru.
Icyo gihe umugore we ngo ntiyabyishimiye, ahita yisohokera mu modoka aho yari aherekeje umugabo muri Sauna, ariko ava mu modoka iri kugenda ari na ho yakomerekejeye.
Yampano yemeye ko ubwo yakataga imodoka ari bwo yasanze umugore yafashe moto abagonga atabishaka bagwa hasi, ariko ahita yihutira kujyana umugore we kwa muganga.
Ku bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge, Yampano yemeye ko yatangiye kubinywa kubera ikigare ubwo yigaga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ariko ko yari atangiye gushaka kubireka.
Yabwiye Urukiko ko ubwe yijyanye ku kigo gifasha abantu babaswe n’abafite indwara z’ubuzima bwo mu mutwe cya Icyizere Psychotherapeutic Center giherereye muri Kicukiro kugira ngo arebe ko yafashwa kugabanya ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso ye.
Ku cyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije amategeko, Yampano yagihakanye ariko yemera ko iyo babaga barakaranyije yafungaga icyumba bombi barimo.
Umucamanza yibukije ko nubwo umugore wa Yampano yatanze imbabazi hari ibyaha adafiteho ubushobozi bijyanye n’ibyo amategeko abiteganya.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko imbabazi z’umugore wa Yampano nta shingiro bwazihaaye na cyane ko hari ibyaha uregwa atemera.
Yasabye imbabazi ku byo yakoze, yemera ko bitazasubira ukundi na cyane ko n’umugore we yamubabariye, kandi ibyabaye byose byari bishingiye ku makimbirane bari bafitanye mu muryango.
Icyemezo cy’Urukiko kizatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, Saa Cyenda.



