BK Arena YATIGISE! RSSB Tigers yegukanye Afurika itsinze Petro de Luanda mu mukino wasize Kigali yose ihagaze

Ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2026 ryahise ryinjira mu mateka ya siporo y’u Rwanda nyuma y’uko RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 90 kuri 88 mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena. Ni intsinzi yasize Kigali yose ivugwamo basketball, abantu ku mbuga nkoranyambaga batangira gusakaza amafoto, amashusho n’ubutumwa bwo gushimira iyi kipe yahesheje u Rwanda igikombe cya mbere cya BAL mu mateka.

Uyu mukino wari warahanzwe amaso na Afurika yose kuko wahuzaga ikipe nshya yari imaze gutungura benshi muri iri rushanwa ndetse n’ikipe ya Petro de Luanda ifite uburambe budasanzwe muri BAL. Mbere y’umukino, amatike yari yashize ku isoko hakiri kare kubera ubwitabire budasanzwe bw’abafana bifuzaga kwihera amaso uyu mukino w’amateka. Ku mbuga nkoranyambaga, amagambo nka “BK Arena”, “RSSB Tigers” na “BAL Finals” yari mu yavugwaga cyane mu Rwanda no mu bice bitandukanye bya Afurika.

Abari muri BK Arena babonye umukino urimo guhangana gukomeye kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma. Petro de Luanda yatangiye ikina nk’ikipe imenyereye imikino nk’iyi, ikoresha uburambe bwayo ndetse inagerageza gushyira igitutu kuri RSSB Tigers. Gusa ikipe y’u Rwanda yakomeje gukina ituje kandi ifite icyizere, ikoresha neza amahirwe yabonaga imbere y’agaseke. Uko umukino wagendaga ukomera ni nako abafana bagendaga barushaho kuzamura amajwi yabo, ibintu byahinduye BK Arena nk’ahantu h’amateka n’amarangamutima menshi.

Mu gace ka nyuma ni bwo ibintu byafashe indi ntera. Buri kipe yashakaga gutsinda, buri mupira uba uw’agaciro gakomeye, maze igitutu kiba kinshi cyane ku bakinnyi. Nubwo Petro de Luanda yarushaga RSSB Tigers rebounds ndetse ikanagira assists nyinshi nk’uko imibare y’umukino yabigaragaje, ikipe y’u Rwanda yakomeje gukoresha neza amahirwe y’ingenzi kurusha mukeba wayo. Ibi byatumye RSSB Tigers ibasha kugumana ikinyuranyo gito kugeza ku munota wa nyuma, umukino urangira ari amanota 90 kuri 88. Iyo score yonyine ihagije gusobanura uburyo final ya BAL 2026 yari ikomeye kandi yuzuyemo suspense kugeza ku isegonda rya nyuma.

Ibyishimo byahise biturika mu buryo budasanzwe umukino ukirangira. Abafana benshi bahise bahaguruka mu myanya yabo, abandi bahoberana, bamwe bafata amashusho n’amafoto mu gihe abandi bakomezaga kuvuga izina rya RSSB Tigers mu nduru zidasanzwe. Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram na Facebook, amashusho y’abafana bishimira iyi ntsinzi yatangiye gusakara mu minota mike gusa umukino urangiye. Abakunzi ba basketball bo mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje kuvuga ko uyu ari umwe mu minsi ikomeye cyane siporo nyarwanda imaze kubona mu myaka myinshi ishize.

Uyu mukino kandi wakurikiwe n’abayobozi bakomeye bari baje kwihera amaso aya mateka. Paul Kagame yari muri BK Arena ari kumwe n’abayobozi batandukanye ba BAL, NBA Africa ndetse n’abayobozi ba siporo nyafurika. Perezida Kagame yari amaze iminsi agaragara kuri iyi mikino ya BAL, ibintu byakomeje kugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri basketball no kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika.

Icyatumye iyi ntsinzi irushaho kuvugisha benshi ni uko RSSB Tigers itari mu makipe yahabwaga amahirwe menshi mbere y’uko BAL 2026 itangira. Nyuma yo gusimbura APR BBC muri iri rushanwa, hari benshi batari bayitezeho kugera kure. Gusa uko amarushanwa yagendaga akomeza ni nako RSSB Tigers yagendaga yerekana ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye. Yabanje guca muri Kalahari Conference, isezerera FUS Rabat muri playoffs, ikurikiraho Al Ahly muri semifinal, mbere yo kurangiza urugendo rwayo itsinze Petro de Luanda ku mukino wa nyuma.

Uyu munsi, izina rya RSSB Tigers ryamaze kwinjira mu mateka ya basketball nyarwanda no muri Afurika yose. I Kigali, muri BK Arena yuzuye abafana n’amarangamutima, handikiwe amateka mashya azahora yibukwa imyaka myinshi iri imbere. Iyo bavuga BAL 2026, abantu benshi bazahita bibuka ijoro RSSB Tigers yahagurukiyeho igafata igikombe cya Afurika imbere y’imbaga yari ihagaze, amashusho yayo agahita azenguruka umugabane wose wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *