BK Arena yasohoye itangazo ryihanganisha abakunzi ba Boukuru nyuma yo kutaririmba muri ‘UB40 Featuring Ali Campbell’
Abakunzi b’umuhanzikazi Boukuru basigaye mu rujijo nyuma y’uko atigeze agaragara ku rubyiniro mu gitaramo cya UB40 Featuring Ali Campbell cyabereye muri BK Arena, nyamara yari umwe mu bahanzi bari bateganyijwe gutangiza icyo gitaramo. Boukuru yari yamaze kugera aho igitaramo cyabereye ndetse yari yiteguye gutaramira abafana be, ibintu byatumye benshi batungurwa no kuba yararangiye atigeze aririmba….

