Arsenal itakaje igikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsindwa na PSG

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma y’uko aya makipe yombi anganyije igitego 1-1, ibi byahise bituma yegukana UEFA Champions League ku nshuro yayo ya kabiri yikurikiranya.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026 nibwo iyi kipe ya PSG yo mu bufaransa ikoze aya amateka. Puskás Aréna muri Hongrie niho uyu mukino wabereye, ikaba ari inshuro ya mbere iki kibuga cyari kibereyeho umukino nkuyu wa nyuma wa UEFA Champions League.

Abanyarwanda bitabiriye uyu mukino harimo, Rwego Ngarambe akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Jean-Guy Afrika akaba ari umuyobozi Mukuru wa RDB, Maëva Haguma akaba ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Johnston Busingye akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François.

Uyu mukino wabanjirijwe n’ibirori byo kuwutangiza, aho itsinda rya The Killers ricuranga injyana ya Rock, ryasusurukije abafana mbere y’uko aya makipe yombi ahanganira iki gikombe, Presnel Kimpembe wa Paris Saint Germain na Thierry Henry wa Arsenal FC nibo basohokanye igikombe.

Arsenal ntiyari yatwara igikombe cya UEFA Champion`s Legue mu mateka yayo gusa iyi kipe yari iherutse kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma yimyaka 22 yarakibuze

Daniel Siebert umusifuzi w’Umudage yatangije umukino, ku munota wa gatandatu wonyine, Kai Havertz rutahizamu wa Arsenal, yahise atsinda igitego cya mbere.

Iki gitego yagitsinze nyuma yo kwakira umupira yahawe na Leandro Trossard, myugariro wa Paris Saint-Germain, Willian Pacho, ntiyashobora kuwugarura birangira agitsinze.

PSG yahise itangira gukina ishaka kwishyura, ariko ubwugarizi bwa Arsenal bwari burimo Gabriel na Saliba bukomeza gukina neza kugeza igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.

Paris Saint-Germain yagarutse mu gice cya kabiri ifite imbaraga nyinshi, ndetse ku munota wa 62, ibona penaliti yavuye ku ikosa Christian Mosquera wa Arsenal yakoreye Khvicha Kvaratskhelia mu rubuga rw’amahina.

Ousmane Dembélé rutahizamu wa PSG, yayiteye neza ayishyira mu izamu nubwo yakinnye uyu mukino nyuma yo gukira imvune.

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yahise asimbuza Christian Mosquera washoboraga kubona ikarita itukura, ashyiramo Jurrien Timber, mu gihe yongeye n’imbaraga mu busatirizi agakuramo Martin Ødegaard agashyiramo Viktor Gyökeres.

Abakinnyi ba Arsenal bazamutse cyane bashaka kwishyura, Khvicha Kvaratskhelia wa PSG ahita abaca mu rihumye ku munota wa 77, agiye gutsinda igitego cya kabiri umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Umutoza wa Arsenal yahise yongera gusimbuza, akura mu kibuga Bukayo Saka na Leandro Trossard, ashyiramo Noni Madueke na Gabriel Martinelli. Ni mu gihe Luis Enrique utoza PSG we yakuyemo Khvicha Kvaratskhelia ashyiramo Bradley Barcola.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 ku makipe yombi, hongerwaho iminota 30 y’inyongera ariko ntihagira ibitego biboneka kugeza bateranye penaliti.

Muri penaliti Eberechi Eze yahushije penaliti ya kabiri ya Arsenal, ariko abafana bagarura icyizere ubwo David Raya yakuragamo iya Nuno Mendez. Abafana ba Arsenal bongeye kubabara igihe Gabriel Martinelli yayiteraga mu kirere.

Arsenal itsinzwe na Paris Saint-Germain penaliti 4-3, bituma PSG yegukana iki gikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *