H.E Kagame Paul na Madamu we Jeannette Kagame ni bamwe bitabiriye umunsi wahariwe ba ‘Nyogokuru na ba Sogokuru’ [Grandparents Day] muri Green Hills Academy biba ku wa 20 Gicurasi buri mwaka bikarangwa mo ibikorwa bigiye bitandukanye
Perezida Paul Kagame na Madamu we bishimiye igitaramo mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda zabyinwe n’abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke.
ku wa 20 Gicurasi 2026 nibwo Ibi birori byabereye muri Green Hills Academy. Byitabiriwe n’abanyeshuri na ba Nyirakuru ndetse naba Sekuru b’abana biga kuri iri shuri.
Kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro hanyuzeho Ubutumwa bugira buti “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umunsi wahariwe ba ‘Nyogokuru na ba Sogokuru’ [Grandparents Day] muri Green Hills Academy, aho bishimiye igitaramo mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda zabyinwe n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke. Uyu munsi wabaye amahirwe kuri ‘Sogokuru na ba Nyogokuru’ yo kwizihiza umuco nyarwanda hamwe n’abuzukuru babo.”
Uyu munsi wizihizwa hagamijwe guha icyubahiro ba Sogokuru na ba Nyogokuru barerera muri Green Hills Academy mu kubashimira umusanzu batanga mu kubaka umuryango wabo na sosiyete muri rusange.
Muri Amerika wizihizwa muri Nzeri buri mwaka ariko mu bindi bihugu bahitamo itariki ibanogeye, igice kinini bakishimira urukundo, ubumenyi n’inama bahabwa na ba Nyirakuru na ba Sekuru.
Uyu munsi wizihizwa abafite ba Sekuru cyangwa ba Nyirakuru bajya kubasura, baboherereza impano, gutegura umusangiro n’umuryango wose na ho ku mashuri bagategura ibirori aho abana bashimisha ba Sekuru na ba Nyirakuru.




