Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, Igihugu cy`u Rwanda cyafashe ingamba zuko umupaka wuhuzaga Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uba ufunzwe byagateganyo, mu rwego rwo gukumira Ebola kimaze iminsi mike kivugwa muri muri iki gihugu cyabaturanyi
Kuva uyu munsi kuri 17 Gicurasi, uzajya aba yemererwa gutambuka ni Umunyarwanda kandi nawe utashye ariko na we akabanza gusuzumwa Ebola, ndetse n’Umunyekongo utashye. Mu nzira zitemewe zizwi nka ‘panya’ zijya zifashishwa mu buryo butemewe ho hashyizwe abagenzura ko nta muntu uhaca.
Mayor w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje niwe wemeje aya amakuru y’ifungwa ry’umupaka, kandi asaba abaturage kubahiriza icyo cyemezo no kwirinda kunyura mu nzira zitemewe, kuko bigamije kubarinda Ebola.
Uyu muyobozi yagize ati “Abaturage babyumve kandi ntibahatirize kuko biri mu nyungu zacu twese hamwe.”
Mayor waka karere ka Rubavu yavuze ko nta muntu wari wagaragaraho icyo cyorezo mu Rwanda, kandi ko ingamba zafashwe zikaba ari izigamije kugikumira iki cyorezo.
Ebola imaze iminsi ivugwa mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Congo, aho cyishe abantu barenga 70, naho abarenga 260 baracyandura. Nanone kandi Biracyekwa ko cyaba cyageze i Goma mu mujyi wegeranye n’u Rwanda, ibituma hashobora gushyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo mu gihe cyakomeza gukwirakwira.



