Umuhanzi Chris Eazy yongeye gukora ku mitima y’abakunzi be nyuma yo kwibuka umubyeyi we witabye Imana umwaka ushize, agaragaza ko kugeza n’ubu atarabasha kwakira neza igihombo cyo kubura umuntu yari afata nk’inshuti ye magara. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko nubwo igihe gikomeza kugenda, kuri we ubuzima bwahagaze ku munsi Mama we yitabaga Imana. Yagize ati: “Umwaka udahari? Na n’ubu ntabwo ndizera ko wagiye. Isi yakomeje kugenda, ariko kuri nge yahagaze umunsi wagendaga. Ndagukumbuye cyane Mama!” Aya magambo yahise akora ku mitima ya benshi bamukurikira, bamwihanganisha ndetse banamwifuriza gukomeza gukomera.
Urupfu rwa Mama wa Chris Eazy rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025, aho yaguye mu Bitaro bya Nyarugenge nyuma y’iminsi mike yari amaze arwariye. Icyo gihe amakuru y’urupfu rwe yababaje cyane abakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, kuko byari bizwi ko yari afitanye umubano wa hafi cyane n’umubyeyi we. Mu bihe bitandukanye, Chris Eazy yakunze kugaragaza ko Mama we yamubaye hafi kuva agitangira urugendo rw’umuziki, amutera imbaraga ndetse amushyigikira mu nzozi ze zo kugera kure mu muziki.
Mu butumwa bwe bwo kwibuka umubyeyi we, Chris Eazy ntiyagarukiye ku gahinda ke gusa, ahubwo yanihanganishije abandi bose babuze abo bakunda. Yasabye Imana gukomeza imitima yabo no kubaha imbaraga zo kwihanganira ibihe bikomeye byo kubura abantu b’ingenzi mu buzima bwabo. Abakunzi be n’abahanzi bagenzi be na bo bamugaragarije urukundo n’ubufasha, bamwibutsa ko nubwo umubyeyi we atakiri kumwe na we, ibikorwa bye n’urukundo yamusigiye bizahora bimuri hafi. Iyi nkuru yongeye kwibutsa benshi agaciro k’ababyeyi ndetse n’uruhare rukomeye bagira mu buzima bw’abana babo.

