The Ben yemeje imishinga y’indirimbo nshya na Diamond,Chameleone na Israel Mbonyi

Umuhanzi The Ben yemeje umushinga ukomeye w’indirimbo z’amateka agiye gusohora afatanyije n’ibihangange mu muziki w’Afurika y’Iburasirazuba birimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Umunyabigwi Jose Chameleone wo muri Udanda, ndetse n’umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda Israel Mbonyi.

Aya makuru mashya aje akurikira amakuru n’amashusho yagiye hanze kuri uyu wa 15 Kamena 2026, aho humvikanye umwanzuro n’ubwumvikane bwabo bahanzi mu gushyira hanze ibi bihangano byitezweho gushimisha abakunzi b’imyidagaduro benshi mu karere.

Gukorana na Diamond Platnumz si bishya kuri The Ben kuko basanzwe bafitanye indirimbo” Why” yakunzwe cyane, ariko ubu bufatanye bushya bwo mu 2026 buje bwunganira n’iyari imaze iminsi hagati ye na Israel Mbonyi . Indirimbo ye na Mbonyi yarangiye neza, dore ko aba bahanzi bombi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka zishimirana cyane.

Kuri uru rutonde kandi, umunyabigwi Jose Chameleone aherutse kugaragaza urukundo n’icyizere afitiye abahanzi bo mu Rwanda, aho yasabye ubufatanye n’ubumwe mu muziki bwagura imipaka binyuze mu bikorwa nk’ibi.

Ibi bihangano bije bikurikira ibitaramo bikomeye n’ibihembo bitandukanye aba bahanzi bagiye begukana mu bihe byashize, nko kuba The Ben na mugenzi we Bruce Melodie baherutse gushimirwa ku rwego rwa Afurika.

Ku rundi , Israel Mbonyi na we akomeje kwagura umuziki we mu karere n’uburyo indirimbo ze mu rurimi rw’igiswahili(Kiswahili) zikomeje gukundwa cyane muri Kenya n’ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba .

Gusohoka kw’izi ndirimbo zihurije hamwe abanyabigwi n’abahanzi bakurikirwa na miliyoni z’abantu bitanga icyizere cy’uko umuziki nyarwanda urimo uragera ku rundi rwego rushya rwo kwaguka mu ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *