Kicukiro: Abanyeshuri batatu b’abanyamahanga muri UNILAK mu maboko ya Polisi nyuma yo gukubita abamotari

Mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga, hatangajwe itabwa muri yombi ry’abanyeshuri batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK bakekwaho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri bari bahagaritse moto hafi y’amacumbi yabo. Amakuru y’iperereza yemeza ko amakimbirane yatangiye ku kutumvikana ku kwishyura nyuma yo gutwara…

Soma inkuru yose

RIB yerekanye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri ‘Operasiyo USALAMA XI’

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) ndetse n’Umujyi wa Kigali, rweretse itangazamakuru ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw byafatiwe mu gikorwa cyiswe “Operasiyo USALAMA XI.” Iyi Operasiyo ngarukamwaka…

Soma inkuru yose

REMA yahagaritse by’agateganyo uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyafunze by’agateganyo uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd, ruherereye mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije. Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe igenzura agaragaza ko uru ruganda rwagaragaweho kudakurikiza amabwiriza ajyanye no gusohora imyanda iteje ingaruka ndetse n’imyotsi, birimo umwuka n’amazi nindi myanda ituruka muruganda bisohorwa nurwo…

Soma inkuru yose

Bamwe mubakoresha ifatabuguzi rya Startime baratabaza kubera imikorere mibi imaze iminsi ivugwa

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakoresha ifatabuguzi rya Startime baratabaza nyuma yo kugura serivisi bizezwa kureba imikino nkimwe muri service zitangirwaho bategereje kureba umukino wahuje Rayon Sports na Rutsiro FC, ariko ntibabashije kuwureba. Aba bakiriya bavuga ko amaso yaheze mukirere kandi bari bizeye ko iyi porogaramu izabaha uburyo bwizewe bwo gukurikirana imikino y’amarushanwa yo mu…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal bashimangiye ko urubyiruko ari rwo musingi w’ejo hazaza ha Afurika

Kigali – Mu ruzinduko rwa Leta rwa Perezida Bassirou Diomaye Faye w’igihugu cya Senegal mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite urubyiruko rufite impano n’imbaraga zidasanzwe, ariko ashimangira ko rukwiye guhabwa umusingi uhamye n’uburyo burambye bwo gukoresha izo mbaraga mu nyungu z’iterambere ry’umugabane. Perezida Kagame yavuze ko we na mugenzi we Faye bahuzwa…

Soma inkuru yose

Kigali yitegura guhuza abakomanda b’ingabo z’Afurika mu nama ishobora guhindura isura y’umutekano w’umugabane

Kigali – uyu munsi Tariki ya 18 Ukwakira 2025 – U Rwanda rwatangaje ko rugiye kwakira ku nshuro ya kabiri inama y’abakomando b’ingabo za Afurika (Land Forces Commanders Symposium – LFCS), igamije kurebera hamwe uko ingabo zishobora kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Imodoka ebyiri zagonganye zikubita namoto imbere y’Umurenge wa Nyakabanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ahazwi nka High Table neza neza mumarembo yayo, hafi y’ibiro by’Umurenge. Amakuru ku byabaye atangazwa numunyamakuru wa mavete.com nkumumu waruhibereye avuga ko imodoka imwe yamanukaga iva ku murenge igonganye n’indi yavaga ahazwi nko kwa Kibonke, zikubitana…

Soma inkuru yose

Amakipe yo muri Sudan yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru yizewe Dukesha Imvaho nshya agera kumunyamakuru Mucyo felicien wa mavete.com aravuga ko amakipe abiri Manini yo muri Sudan — Al Hilal Omdurman na Al Meirrikh SC — yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) uruhushya rwo gukina muri Rwanda Premier League y’uyu mwaka w’imikino nayo akitabira . Aya makipe yo mu cyiciro cya mbere…

Soma inkuru yose

Bugesera: Babiri bahitanywe n’inyama zipfushije.

Mu murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze mu Karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y’umuryango w’abantu bane bariye inyama zamatungo (inkoko) zipfushije, babiri muri bo bakahasiga ubuzima ako kanya abandi bakajyanwa igitaraganya kwa muganga kugirango bitabweho hakiri kare. Amakuru yemezwa n’abaturage avuga ko abo bantu bari basanze izo nyamaswa zipfushije zijugunywe hafi y’ingarani, bakazitekera bazi ko…

Soma inkuru yose

Rwanda Land Management and Use Authority yahagaritse ikoreshwa rya ‘procurations’ mu ry’ubutaka

Kigali – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko cyahagaritse burundu ikoreshwa rya procurations (ububasha buhabwa undi muntu ngo akorere nyir’ubutaka ibikorwa byokumuhagararira cyangwa hererekana umutungo ), nyuma yo gusanga ari inzira ikoreshwa n’abantu benshi mu bikorwa by’uburiganya no kwambura abandi ubutaka bwabo. Iyi ngamba ije nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Ikigo cy’Ubutaka ku rwego rw’igihugu,…

Soma inkuru yose