Nyuma y’Imikino 3 Idatsinda Kiyovu Sports Yinyaye mu isunzu.

Kiyovu Sports yongeye kugarura icyizere mu bafana bayo nyuma y’imikino itatu idatsinda, itsinda Gorilla FC igitego 0–1 mu mukino ukomeye wabereye kuri Stade pele (Kigali i Nyamirambo) . Ni intsinzi ifatwa nk’intsinzi y’agaciro kanini kuko ije mu gihe abanya-Kiyovu bari batangiye kugira impungenge ku musaruro w’ikipe yabo mu mikino iheruka. Umukino watangiye utuje kumpande zombi…

Soma inkuru yose

AS Kigali Yamaganye Abanyamuryango Bashyizeho Ubuyobozi Bushya mu buryo Butemewe n’Amategeko

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ikipe ya AS Kigali yasohoye itangazo rikomeye ryamaganira kure ibikorwa by’abanyamuryango bake bivugwa ko bashyizeho ubundi buyobozi bushya bw’iyi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubuyobozi bwemewe bwa AS Kigali, buyobowe na Dr. Rubagumya Emmanuel, bwatangaje ko ibikorwa by’abo banyamuryango nta shingiro bifite kandi ko bigomba guhita bihagarikwa. Muri iri…

Soma inkuru yose

RGB Yashyizeho Komite y’Inzibacyuho mu Muryango wa Rayon Sports: Ese byaba bibaye igisubizo?

Kigali, Ku wa 25 Ugushyingo 2025 — Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwashyizeho Komite y’Inzibacyuho muri Rayon Sports, nyuma yo gusesengura ibibazo bikomeye byagiye bigaragara mu miyoborere y’uyu muryango ndetse bikaba byaragize ingaruka ku mikorere n’iterambere ryawo, cyane cyane mu rwego rwa siporo mu Rwanda. Nk’uko biteganywa n’itegeko N°56/2016 rishyiraho RGB, n’itegeko N°058/2024 rigenga…

Soma inkuru yose

APR FC YEREKANYE MARINE KO ARI UMWANA KURIYO ITSINDAGIRA KO IYIRUSHA UBUNARARIBONE

APR FC yatsinze Marine FC 2–1 mu mukino ukomeye wabereye kuri Stade Kigali Pele kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeza kugaragaza ubukombe n’ubushongore mu mupira w’u Rwanda. Ni umukino wari utegerejwe na benshi kuko wahuje amakipe yombi akomoka mu ngabo, bituma wambika isura yihariye iyi “derby ya gisirikare”. Stade yari yuzuye abafana b’impande…

Soma inkuru yose

Gakenke umugore arakekwaho kwica umwana kubera inkoko

Mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima mu Karere ka Gakenke, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itandatu rukomeje kuzamura impungenge mu baturage n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko bivugwa ko yaba yishwe na nyina amuziza gutanga amakuru kwibura ry’inkoko y’abaturanyi. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mwana yasanzwe mu rugo…

Soma inkuru yose

Abarundi basaga115 Bavuye mu Rwanda Barambika Inkoni y’Urugendo muri Nemba

Ku wa kabiri mu gitondo, abasaga 115 b’impunzi z’abarundi bahagurutse mu Rwanda basubira mu gihugu cyabo, mu gikorwa cyo kwakira no gusubiza impunzi mu buryo bw’ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Muri aba basubiye iwabo, 107 bari batuye mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, naho abandi 8 bari basanzwe batuye mu Mujyi…

Soma inkuru yose

Could Ronaldo or Messi Play in Kigali? Rwanda to Host Historic FIFA Series 2026

Rwanda has once again taken a significant step onto the global football stage after being selected by FIFA to host the men’s FIFA Series in March 2026, with matches scheduled to take place at the newly refurbished Amahoro Stadium in Kigali. This milestone reinforces Rwanda’s growing status as a trusted destination for major international sporting…

Soma inkuru yose

amavubi u17 yoherejwe kwitekerezaho nyuma y’umukino wabahuzaga na somalia

Umukino wahuzaga Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na Somalia warangiye u Rwanda rutsinzwe . Ni umukino wabereye muri Ethiopia aho hakomeje kubera imikino ya CECAFA izahuza ibihugu byo mu Burasirazuba n’iyo Hagati ku mugabane wa Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17. Uyu wari umukino wa gatatu Amavubi U17 akinnye muri iri rushanwa, ukaba wanabaye…

Soma inkuru yose