IMYIGARAGAMBYO MURI TANZANIA YATANGIYE KWANGIZA UBWIKOREZI BWO MU KARERE

Imyigaragambyo ikomeye iri kubera muri Tanzania kubera kutanyurwa n’amatora aherutse, yatangiye kugira ingaruka ku bihugu bihahirana n’iki gihugu, ubwo twavuga ibihugu bituranyi cyane cyane u Rwanda. Abaturage n’amatsinda atishimiye ibyavuye mu matora bakomeje kwigaragambya mu bice bitandukanye by’igihugu, ibi bigaragara ko byatangiye kugera ku nzego z’ubucuruzi n’ubwikorezi, birimo gutwika imodoka no gusahura ibicuruzwa. Amakuru aturuka…

Soma inkuru yose

Gasogi United Yahigitse AS Muhanga! UDAHEMUKA J. de Dieu Yabaciye murihumye

Ikipe ya Gasogi United yakomeje kwerekana ko iri mu makipe akomeye y’i Kigali mu mikino ya shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya m Kigali, yitiriwe Pele stadium none ku wa 30 ukwakira 2025,Gasogi United yatangiye umukino isatira cyane ariko ASMuhanga nayo ikanyuzamo igasatira ariko gushyira mwizamu…

Soma inkuru yose

Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mu Bufatanye Bushya mu Ikoranabuhanga ry’Ingufu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva, yakomeje urugendo rwe rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiriwe i Washington DC na Chris Wright, Umunyamabanga w’Ingufu wa Amerika. Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura no gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu rwego rw’iterambere ry’ingufu zishingiye ku ikoranabuhanga. Impande zombi zaganiriye ku mushinga wo guteza imbere ingufu za…

Soma inkuru yose

FERWAFA Yashyize Hanze Imyanzuro Ikomeye ku Makosa y’Abasifuzi: Amakipe Atatu mu Bushishozi Bukomeye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze imyanzuro ikubiyemo isesengura ryimbitse ku byagaragaye mu mikino yo ku munsi wa gatanu wa Rwanda Premier League, nyuma y’uko hagaragaye impaka nyinshi zijyanye n’imisifurire. Iyi myanzuro yaturutse kuri komisiyo ibifitiye ububasha, yakoresheje amashusho y’imikino ndetse inashingira ku mabaruwa y’ubusabe bw’amakipe. Bugesera FC vs AS Muhanga: Icyemezo cy’Ikosa…

Soma inkuru yose

Madamu Urujeni Martine yaganirije abagororwa b’i Nyarugenge: munteko yabaye uyumunsi

Kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwegera abaturage bose harimo n’abafungiye mu bigo ngororamuco, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine, yayoboye Inteko y’Abaturage yabereye mu igororero rya Nyarugenge. Ni inama idasanzwe igamije kumva ibitekerezo by’abagororwa, kumenya ibibazo bibabangamiye ndetse no kubashishikariza gukomeza inzira yo kwiyubaka, kugira ngo…

Soma inkuru yose

Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga yatangiriye i Nyanza:Indangamuntu izavuga byose kuri nyirayo

Kuri Sitade ya Nyanza, habereye igikorwa cy’ingenzi ku gihugu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo kwemeza imyirondoro no gufotorwa y’abaturage, mu rwego rwo gutegura itangwa rya Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga, izahabwa buri Munyarwanda. Ni gahunda izahindura uburyo igihugu gicunga amakuru y’abaturage, aho buri muntu azahabwa Indangamuntu yifitemo ikoranabuhanga ryisumbuye kuryari risanzwe, ishobora gusomwa ku buryo bwa…

Soma inkuru yose

Ingabo z’u Rwanda Zagarutse mu Gihugu Nyuma y’Umwaka w’Ubutwari muri Mozambique

KIGALI – Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara mu Rwanda (RDF Reserve Force), Maj. Gen. Alexis Kagame, hamwe n’Umugenzuzi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (Operations), CP Vincent B. Sano, bakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryari rimaze umwaka rikorera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique babungabunga amahoro. Iri…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yageze i Riyadh, agirana ibiganiro na Prince Mohammed bin Salman mbere y’inama ya Future Investment Initiative

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saudite aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi agirana ibiganiro byihariye na Nyiricyubahiro, Igikomangoma Mohammed bin Salman, Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cya Arabia Saudite. Uru ruzinduko ruje mbere y’itangizwa ku mugaragaro ry’Inama mpuzamahanga y’ishoramari izwi nka Future Investment Initiative (FII), igeze ku nshuro ya…

Soma inkuru yose

POLICE Y’U RWANDA KUBUFATANYE NA RIB YATANGIJE IPEREREZA KU BACURUZI BAHINDURA UTUVIDO TWARIMO JUS YA SALAMA

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko yatangije iperereza rigamije gukurikirana abacuruzi bagaragara mu mashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga bahindura uduvido twarimo Jus ya Salama, bamaze iminsi bahagaritse ku isoko n’inzego zibifitiye ububasha . Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abantu batandukanye barimo gusimbuza ibirango bya Salama Juice ku mavideyo, bakabomekaho ibirango bishya…

Soma inkuru yose

Imodoka ya Trinity iguye ku Gaseke: Abagenzi barakomereka bikomeye!

Impanuka ikomeye y’imodoka ya kompanyi itwara abagenzi ya Trinity Express yabereye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahazwi nko ku Gaseke, mu Karere ka Gicumbi, itera ibikomere bikomeye ku bantu barenga icumi mubari mumodoka. Amakuru yemejwe n’ababonye ibyabaye avuga ko imodoka yari iturutse mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, igahura n’ikibazo cy’amapine cyangwa…

Soma inkuru yose