Nyagatare: Ababyeyi bo muri Tabagwe baratabaza nyuma y’ifungwa ry’ishuri bitunguranye

Nyagatare – Ukwakira 2025 Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Tabagwe, mu karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe n’ifungwa ry’ikigo cy’ishuri barereragaho abana babo, bavuga ko byabasigiye urujijo n’akababaro kuko kugeza ubu batarabona aho abana babo bazakomereza amasomo. Aba babyeyi bavuga ko ifungwa ry’ishuri ryabaye mu buryo butunguranye, nta gusobanurirwa impamvu nyayo cyangwa igihe…

Soma inkuru yose

Maj Gen Vincent Gatama asimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha mu buyobozi bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado

Cabo Delgado, 10 Ukwakira 2025 – Mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, habaye guhererekanya ubuyobozi hagati ya Maj Gen Emmy K. Ruvusha na Maj Gen Vincent Gatama. Maj Gen Ruvusha, wari umaze umwaka ayobora ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado,…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Umwana na Nyina Batwitswe n’Abantu Bataramenyekana

Mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Gaseke, Umudugudu wa Nyamiryango, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana n’umubyeyi we batwitswe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi dukesha umunyamakuru Sam Kabera avuga ko abo bantu bagabweho igitero n’abantu bataramenyekana bitwaje essence, bakabatekeraho umuriro. Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, umwana n’umubyeyi we bahise…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi ku bufatanye bwa Rwanda–EU no guteza imbere uruganda rwa BioNTech i Kigali

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 09 Ukwakira 2025, i Bruxelles mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, bigamije gushimangira ubufatanye hagati ya Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi, cyane cyane ku bufasha…

Soma inkuru yose

Amateka ya Marie Immaculée Ingabire: Umurage w’intwari yarwanyije ruswa nakarengane

Mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025, inkuru y’akababaro yaturutse muri Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) yamenyesheje ko Marie Immaculée Ingabire, wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye. Ubutumwa bwa TI-Rwanda bwavuze mu magambo yuje agahinda ko “yapfuye mu gitondo nyuma y’igihe gito arwaye,” buhita butuma benshi mu bamuzi n’abamukundaga bagwa…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugenda rwerekana ubudahangarwa mu mikino – Minisitiri wa Siporo abigarutseho

Kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, kuri Stade Amahoro, hakinirwa umukino w’amajonjora yo gushaka itike ya FIFA World Cup 2026 uhuza amakipe y’ibihugu bya Ethiopia 🇪🇹 na Guinea-Bissau 🇬🇼. Uyu mukino wabereye mu Rwanda kuri stade Amahoro, wagaragaje uko igihugu gikomeje kubaka izina rikomeye nk’ahantu hakundwa n’amakipe mpuzamahanga yo gukiniramo. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze…

Soma inkuru yose

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo muri Afurika y’Epfo rwasuye Ingabo z’u Rwanda, rwigira ku ndangagaciro z’igihugu

Urubyiruko 12 rw’Abanyarwanda rutuye muri Afurika y’Epfo ruri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu Rwanda, rugamije kongera kumenya amateka y’igihugu, gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu iterambere n’icyerekezo cy’igihugu cyabo. Kuri uyu wa Gatatu, uru rubyiruko rwasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho rwakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brigadier General Ronald Rwivanga, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda….

Soma inkuru yose

Kicukiro: Polisi yafashe itsinda ry’abajura ryari rimaze iminsi rihangayikishije abaturage ba Masaka

Mu gitondo cyo ku wa 8 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yihariye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, ihafatira abagabo bane bari bamaze igihe bashakishwa kubera ibikorwa by’ubujura bikomeje guhangayikisha abaturage. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aba bagabo…

Soma inkuru yose

Rwanda na Algeria mu rugendo rushya rwo gushimangira ubufatanye mu iterambere

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Nyakubahwa Mohamed Mellah, mu nama y’ubugiraneza igamije gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Algeria. Iyi nama yabereye i Kigali yibanze ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ubuvumbuzi, by’umwihariko mu gukomeza…

Soma inkuru yose

Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Indonesia zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye icyicaro cya Polisi ya Indonesia (Indonesian National Police) aho bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, General Listyo Sigit Prabowo. Iyi nama yasoje isinywemo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia, agamije gushimangira imikoranire mu kurwanya ibyaha n’iterambere ry’inzego z’umutekano. Umuhango wo…

Soma inkuru yose