Rayon Sports mu Mpinduka Zikomeye:Murangwa,Gacinya na Prosper mu Buyobozi

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gusubizaho imiyoborere itekanye binyuze mu gushyiraho Komite y’inzibacyuho igizwe n’abarimo amazina akomeye mu mateka y’iyi kipe. Murangwa Eugene, wahoze akinira Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu kuyiharurira inzira mu bihe bikomeye, ari mu bashyizwe muri iyi komite mu rwego rwo kongerera ikipe imbaraga zituruka ku bunararibonye bwe mu kibuga no hanze yacyo.

hamwe na Gacinya Chance Denis wahoze ari Perezida w’iyi kipe mu myaka yashize, akanavugwaho kuba umwe mu bateje imbere imiyoborere ndetse n’imishinga y’iterambere muri Rayon Sports, yongeye guhabwa icyizere mu nzego zifata ibyemezo, aho azafatanya n’abandi mu kugarura imikorere inoze.

Prosper Mugiraneza, wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports, na we ari mu bagize iyi komite nshya, mu rwego rwo kongeramo ubumenyi no gukomeza kubaka umusingi ukomeye w’imiyoborere igezweho ijyanye n’igihe. Aba bose bazakorana bya hafi na komisiyo yihariye ishinzwe tekinike, iyobowe na Olivier Gakwaya, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, wagaragaje ubushobozi mu gucunga imikorere y’ikipe n’iterambere ry’abakinnyi.

Komisiyo ya tekinike ifite inshingano zo gushyiraho politiki y’amahugurwa, imitegurire y’abakinnyi, no gucunga uburyo ubushobozi bwa tekinike bw’ikipe bwongera guhangana ku rwego rwo hejuru. Iyi ntambwe yo gushyiraho komite ifite inararibonye igamije guhindura imikorere ya Rayon Sports, kuyisubiza ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ndetse no kongera icyizere cy’abakunzi bayo.

Iyi gahunda nshya ikomeje gufatwa nk’umusingi mushya ushobora kugarura ubuyobozi bukomeye, ubushobozi bwa tekinike n’icyerekezo cy’igihe kirekire muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *