Amavubi yagumye ku mwanya wayo wa FIFA, Argentine yisubiza intebe ya mbere ku Isi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize hanze urutonde rushya rw’amakipe y’ibihugu, aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumanye umwanya wa 128 ku Isi. Nubwo abakunzi ba ruhago nyarwanda bari bafite amatsiko yo kureba niba hari impinduka zabaye nyuma y’imikino iheruka, Amavubi ntiyazamutse ndetse ntiyanamanuka, ibintu bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo kongera kuzamuka ku…

