Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Niyigena Clément, ageze ku ntambwe ya nyuma yo gutangira urugendo rushya muri ruhago yo hanze y’Igihugu nyuma y’amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Ceramica Cleopatra FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Misiri. Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa RBA, Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya APR FC n’abakinnyi bayo. Niyigena amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye yo hanze nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na APR FC.
Amakuru akomeza avuga ko uyu myugariro ari muri Misiri aho agomba kubanza gukora ikizamini cy’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku masezerano mashya. Mu gihe yaramuka atsinze iki kizamini nk’uko bikunze kugenda ku bakinnyi benshi bagiye gusinyira amakipe mashya, nta kabuza yahita yinjira muri Ceramica Cleopatra FC nk’umukinnyi mushya. Iyi kipe iri mu zikomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Misiri, imwe mu zikomeye ku mugabane wa Afurika.
Kuba Niyigena yasigaye i Cairo mu gihe bagenzi be b’Amavubi basubiraga i Kigali byari byatangiye gutera benshi gukeka ko hari ibiganiro biri kuba hagati ye n’amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru. Naramuka asinyiye Ceramica Cleopatra FC, azaba yiyongereye ku mubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gushaka amahirwe muri za shampiyona zikomeye zo hanze y’Igihugu. Ku bakunzi ba ruhago nyarwanda, iyi yaba ari indi ntambwe ikomeye ku mukinnyi umaze imyaka agaragaza urwego rwiza haba muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

